Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana, yagaragaje ko muri rusange impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n’amakosa y’abanyamaguru n’abamotari ku kigero cya 90%.
Abantu bahitanywe n’impanuka muri rusange bageze kuri 569 muri uyu mwaka bavuye kuri 622 mu mwaka ushize.
Impanuka zikomeye zakomerekeyemo abantu na zo zaragabanutse, zigera kuri 600 zivuye kuri 800 zagaragaye mu 2019.
ACP Mpayimana avuga ko impanuka zo mu muhanda ziterwa n’impamvu enye z’ingenzi, zirimo abatwara nabi bateje impanuka 1100 zivuye kuri 1200 mu mwaka ushize, zingana na 30% by’impanuka zabaye muri uyu mwaka. Aha hakubiyemo impanuka zitakomerekeyemo abantu.
Indi mpamvu itera impanuka nyinshi ni uburangare, aho bwateye impanuka zingana na 1400 zivuye kuri 1800 mu mwaka ushize, zingana na 17% by’impanuka zose zabayeho.
Umuvuduko ukabije wateje impanuka zingana na 20% by’izabaye muri uyu mwaka mu gihe kudahana uburenganzira bwo gutambuka mbere byateje impanuka zingana na 13% by’izabaye zose.
Polisi yakomeje gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru cyane ko amasaha yo kugera mu rugo yigijwe imbere bigatuma henshi hagaragara umuvuduko ukabije w’imodoka.
Yagize ati "Turakangurira abantu kwirinda bakambuka babanje kureba neza niba nta binyabiziga biri mu muhanda, bakicungira umutekano."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bitandukanya n’ibyatuma iki cyorezo gikwirakwira, cyane ko “Coronavirus nta minsi mikuru igira”.
Yatanze urugero ku masabukuru aberamo ibirori, avuga ko “Icyafasha abantu ni ukubahiriza amabwiriza kuko ibirori birabujijwe, imyidagaduro irabujijwe, ibitaramo birabujijwe. Iyo minsi mikuru rero y’abantu ku giti cyabo, abantu batumira abandi bakava i Nyamirambo na Kicukiro, ntabwo byemewe.".
Polisi kandi itangaza ko yamaze gukwirakwiza abapolisi benshi mu muhanda, mu rwego rwo kurinda ko habaho impanuka no kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!