Abagera ku 3000 bifuje gusangiza abandi ubushakashatsi kuri Sida mu nama izabera i Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Kanama 2019 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi basaga 3 000 bamaze gusaba gusangiza abandi inyandiko z’ubushakashatsi bakoze kuri virusi itera Sida, mu nama ya ICASA izateranira i Kigali ku wa 2-7 Ukuboza 2019, yiga ku ngamba zakwifashishwa mu kurandura icyo cyorezo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, muri Afurika.

Inama ya ICASA (International Conference on AIDS and STIs in Africa) izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino ku Isi, barimo abanyapolitiki, impuguke, abashakashatsi, abahanzi n’abavuga rikumvikana biganjemo abo ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 21-22 Kanama impuguke zitandukanye zo muri Afurika ziteraniye i Kigali zisuzumira hamwe ibirebana n’abakoze ubushakashatsi bujyanye n’agakoko ka Sida muri Afrika, bifuza ko bwazasangizwa abazitabira iyo nama mu Ukuboza.

Itangazo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yasohoye risobanura ko “Inyandiko z’ubushakashatsi zirenga 3,000 arizo zashyikirijwe akanama k’izo mpuguke kugira ngo kazifateho umwanzuro hemezwe izizacapwa n’izizaganirwaho muri iyo inama”.

Mu mpamvu zatumye inama ya ICASA ya mbere ikomeye mu bijyanye no kurwanya Sida izateranira mu Rwanda, harimo intambwe ikomeye rwateye mu guhangana n’icyorezo cya Sida rubifashijwemo n’ubushake bwa politiki no gushyira imbaraga muri gahunda zo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015) ryerekanye ko ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwagumye ku kigero cya 3% mu gihe cy’imyaka isaga 10 ishize.

Ibyo bisobanuye ko ubwandu bushya buri ku kigero cyo hasi kandi n’abanduye bahabwa serivisi zituma bashobora kubaho neza no kongererwa icyizere cy’ubuzima.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 92,6% by’abafite agakoko gatera Sida bafata imiti ibagabanyiriza ubukana, abenshi muri bo bagaragaza ko iyo miti yatumye ingano ya virusi mu maraso igabanuka cyane.

ICASA ni inama yatangiye gutegurwa mu mwaka w’1990 ifite intego yo guhuriza hamwe imbaraga zishoboka kugira ngo Sida iranduke burundu ku mugabane wa Afurika.

Iba rimwe mu myaka ibiri, igahinduranya aho ibera bitewe n’ururimi rukoreshwa mu bihugu iberamo zirimo Icyongereza n’Igifaransa.

Abahanga bakomeje gushakira umuti virusi itera Sida

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza