Abagenzi binjira mu Rwanda bagiye gutangira gupimirwa COVID-19 ku kibuga cy’indege

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa 15 Ukuboza 2020, abagenzi bava mu mahanga binjira mu Rwanda bazajya bapimirwa COVID-19 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ubu buryo ni bushya kuko mu busanzwe umugenzi winjiraga mu Rwanda, yahitaga ajyanwa muri imwe muri hoteli zateguwe, akaba ariho abaganga bamufatira ibipimo, ibisubizo byaza byemeza ko nta COVID-19 akabona kwemererwa gukomeza urugendo.

Muri ubu buryo bushya abagenzi bazajya bafatirwa ibizamini ku kibuga cy’indege ubundi bajye muri izi hoteli mu gihe bategereje ibisubizo.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Niyingabira Julien, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bushya bworohereza abagenzi ndetse bukagabanya n’ibyasabwaga kugira ngo bapimwe.

Yakomeje ati "Ubu nibwo buryo bworoshya akazi cyangwa se butuma intego y’akazi igerwaho mu buryo bwihuse, kuko icyo gihe umuntu wese unyuze ku kibuga cy’indege uhita umupima bitandukanye no kuba washyira abakozi benshi mu mahoteli. Ni nabwo buryo bworohereza abagenzi kuko asohoka mu kibuga cy’indege aziko yarangije gupimwa ubundi agategereza ibisubizo.’’

Iyi gahunda nshya ntireba abahaguruka mu Rwanda bajya mu bindi bihugu bitandukanye ahubwo bo bazakomeza gahunda yo kwipimisha yari isanzwe ihari, ndetse bakaba bashishikarizwa kwipimisha mbere y’amasaha 48.

Abagenzi binjira mu Rwanda bagiye kuzajya bapimirwa COVID-19 ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .