Abagenzi bari baraheze mu Bubiligi bageze mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Abagenzi byaherukaga gutangazwa ko bangiwe kwinjira mu ndege mu Bubiligi ngo bakomereze urugendo mu Rwanda, ku wa Gatandatu bageze i Kigali.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko abagenzi biganjemo ba mukerarugendo, bangiwe n’ubuyobozi bw’u Bubilidi kwinjira mu ndege ya SN Brussels yagombaga kubageza mu Rwanda, mu mabwiriza yo gukumira ingendo z’indege mu bihugu bimwe na bimwe, mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Bageze mu Rwanda mu ndege KL541 y’ikigo cy’indege KLM, yageze i Kigali ku wa Gatandatu nijoro, bahita bakomereza muri hoteli bahisemo, kugira ngo babanze basuzumwe ko batinjiranye COVID-19 mu gihugu.

Bamwe mu bagenzi babwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubuzwa gufata indege, bagerageje gushaka ubundi buryo bakoresha bakagera i Kigali, bahitamo kwerekeza i Amsterdam kugira ngo batege KLM.

U Buholandi bwo nta mabwiriza akomeye bufite akumira ingendo nk’ay’u Bubiligi, ndetse Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ivuga ko bishoboka cyane ko ingendo za KLM ziziyongera zikajya zikorwa kabiri mu cyumweru, hagati muri Nzeri.

Icyemezo cyo kubuza abagenzi gutega SN Brussels cyasobanuwe ko cyashingiwe ku myanzuro igamije kugabanya ingendo n’ibihugu byo hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu kugabanya ibyago by’ikwirakwira rya COVID-19.

Icyo cyemezo nticyagize ingaruka ku batari Ababiligi gusa n’abandi batuye mu Rwanda, ahubwo n’abaturage ba EU.

Icyo gihe abagenzi bamenyeshejwe ko uretse abafite impamvu zihutirwa nk’akazi, gushyingura no ku mpamvu z’ubuvuzi kandi bafite ibyangombwa bibyerekana, aribo bonyine bemererwa gufata indege.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko atari amabwiriza watanze, ko ahubwo ari ay’u Bubiligi.

U Rwanda ruheruka gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu bishobora gufungurirana ingendo n’Umuryngo w’Ubumwe bw’u Burayi muri ibi bihe bya COVID-19, kubera ingamba rwashyizeho mu gukumira ikwirakwira ryayo, ariko icyemezo cya nyuma kikarekerwa mu bushake bwa buri gihugu kigize umuryango.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyafunguwe ku wa 1 Kanama, ku buryo indege zitwara abagenzi zongeye gusubukura ingendo, nyuma y’amezi ane zihagaritswe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .