Abagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kutabona imiti muri za farumasi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze.

FARG yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu gihugu, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye.

Amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka ushize, ubu abagenerwabikorwa kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo ntibigikunda.

FARG yatangarije Rwanda Today dukesha iyi nkuru ko impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bavuze ko bitaboroheye kubona imiti mu mafarumasi kuko basabwa kwiyishyurira igiciro cyose, bitandukanye na mbere kuko bagabanyirizwaga.

Umwe mu bagenerwabikorwa urwaye diabète, yabwiye Rwanda Today ko amaze amezi atanu atabona imiti kandi bimusaba kuyifatira ku gihe.

Ati “Ubwo FARG yatumenyeshaga ko amasezerano yari ifitanye na za farumasi yarangiye, twasabwe kujya tugana ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, byatumye hari ubwo twagendaga hagashira nk’amezi atatu tutavuwe kubera ko turi benshi.”

Icyakora yashimiye FARG kuba yaragiye igoboka abafite indwara zidakira, kuko basabwa kugana icyo kigo bagahabwa ubufasha butuma bajya kwivuza bidatinze.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, aherutse kuvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti kandi bizeye ko kizakemuka vuba.

Yagize ati “Turi gushaka uburyo bwo kongera ireme rya serivisi duha abagenerwabikorwa bacu.”

Mu mwaka wa 1998 nibwo Leta yashyizeho Ikigega FARG kigamije gufasha abagenerwabikorwa bacyo muri gahunda zinyuranye zigomba kubinjiza mu buzima bwiza bushingiye ku iterambere rirambye, bakareka guheranwa n’agahinda batewe no kubura ababo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza