00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagenerwabikorwa b’Umuryango Spark Microgrants barishimira intambwe umaze kubateza mu iterambere

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 October 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Abagenerwabikorwa b’Umushinga ugamije Iterambere ry’Abaturage bagizemo Uruhare (ACE Project) w’Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira Inyungu, Spark Microgrants, barishimira intambwe bamaze gutera mu nzira y’iterambere nyuma y’aho bafashijwe kumenya kwikorera imishinga bashingiye ku byo bafite aho batuye.

Uyu mushinga witwa ’Advancing Citizen Engagement (ACE Project)’ watangiye muri Nzeri 2021 mu Turere twa Huye, Gakenke, Gicumbi na Burera ku bufatanye na Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda.

Uyu mushinga ugamije kwigisha abaturage ko iterambere ritangirira mu kubasha kwitekerereza ibyabagirira akamaro bitewe n’imiterere y’aho batuye.

Abagenerwabikorwa bawo babanje guhugurwa amezi atandatu binyunze mu nama z’inzira y’iterambere zizwi nka ’Facilitated Collective Action Process (FCAP), aho abaturage bamenya uburyo bwo kwitekerereza imishinga noneho babona guterwa inkunga y’amafaranga adatangwa mu ntoki ahubwo ashyirwa muri iyo mishinga bihitiyemo.

Iyo nkunga Spark Microgrants yayihaye abaturage mu byiciro bibiri aho buri mudugudu mu yo ukoreramo wahawe miliyoni 4.6 Frw mu cyiciro cya mbere angana na 60%, nyuma wongerwa andi arenga miliyoni 3 Frw angana na 40% ndetse hiyongeraho n’uruhare rw’akarere rungana na 5% ari yo ibihumbi 388 Frw.

Rwigemure Yahaya utuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhanga yagaragaje uburyo umushinga wo korora ibimasa bahisemo muri uwo Mudugudu umaze kubakungahaza.

Ati “Inkunga ya mbere twahawe twaguzemo ibimasa 14 tubyoroza abantu barabiragira bimaze gukura turabigurisha tugabana amafaranga avuyemo. Kimwe cya kabiri cyayo twagihaga umushumba, andi tuyashyira mu isanduku y’umudugugu tuguramo intama."

Rwigemure akomeza avuga ko muri uwo mudugudu baje kubona indi nkunga na yo ikoreshwa nk’iya mbere ndetse ingo 78 zorozwa intama zibafasha kwiteza imbere, bityo bakiyishyurira n’ubwisungane mu kwivuza, binyuze mu matsinda yo kwizigama.

Muri Gicumbi basigaye bahingira isoko

Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi na bo bagaragaje uburyo umusaruro w’ubuhinzi uri kubabera isoko y’ubukungu nyuma yo guterwa inkunga na Spark Microgrants.

Ugirasekuru Odette utuye muri mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Kagarama yagaragaje uburyo inka yorojwe yatumye umusaruro w’ubuhinzi bwe wikuba inshuro nyinshi.

Ati “Bakimara kumpa inka, ifumbire niyo ya mbere yahise iboneka ntekereza guhinga urutoki. Mbere nahingaga nyiguze ikampenda bigatuma mpiga nabi kuko sinatinya kuvuga ko nezaga igitoki cy’ibiro bitatu, ariko ubu igifite ibiro 80 ndacyeza. Buri kwezi nsarura nk’ibitoki 40."

“Inka yanjye ikamwa litiro umunani, ubwo mu mezi atatu maze nkama imaze kumpa ibihumbi 270 Frw kandi no mu rugo nsigarana ayo kunywa n’abana ndetse nkahaho n’abaturanyi batishoboye."

Muri uwo mudugudu habarurwa ingo 202, muri zo izigera ku icyenda zonyine ni zo zitoroye inka kandi na zo ziteguye kuzorozwa na bagenzi babo.

I Huye barabasha gukirigita ifaranga

Mu Karere ka Huye na ho abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bagaragaza impinduka nziza bawukesha. Mukanyabyenda Appolinaria utuye mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Kabuga akanaba umufashamyumvire w’umushinga (Community-Based Facilitator) mu Mudugudu wa Kabingo, avuga ko abawutuye bafashijwe guhashya burundu ikibazo cy’imirire mibi mu bana binyuze mu kwita ku kubaha indyo yuzuye.

Nyiramanywa Vestine utuye mu Murenge wa Gishamvu akaba umwe mu bageze mu zabukuru we yavuze ko Spark Microgrants yabafashije kwihaza mu biribwa kuko umushinga wo korora ingurube ubasha kubaha amafaranga bakanagira ubwizigame bikiyongera ku mirimo y’ubuhinzi basanzwe bakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye cyane Spark Microgrants mu guhindura imibereho myiza y’abaturage, aho yatanze urugero mu Murenge wa Gishamvu wabaye uwa kabiri mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi warajyaga uza inyuma.

Ati “Icyo twakoze ku bufatanye na Spark ni ukubatera inkunga y’ubushobozi ariko ibitekerezo ni ibyabo. Bagomba kuzirikana ko iriya mishinga ari nk’ishoramari ry’umudugudu buri uwutuye afitemo umugabane. Dushaka ko mu gihe kiri imbere nta we tuzumva ukiri munsi y’umurongo w’ubukene, rero ni ngombwa gukurikirana iriya mishinga."

Umuyobozi wa Spark Microgrants mu Rwanda, Ndahiro Donald yavuze ko ibyo ACE Project imaze kugeraho bitanga ikizere cyo guteza imbere abaturage mu buryo burambye.

Ati “Turebye ibyo umushinga wafashije abaturage kuva mu 2021 twasanze ibyo bafite nka televiziyo, radiyo, amafaranga ari kuri konti, amatungo n’ibindi byariyongeye ku kigero cya 120% babikomoye mu mishinga bakoze.”

Yongeyeho ati “Mu bijyanye n’imirire na bwo twasanze ibipimo twafashe dutangira byari 54% by’abaturage bavugaga ko bafata ifunguro rimwe ku munsi ubu baragabanutse bagera kuri 33%”.

Yakomeje ati “Kwihaza mu biribwa na byo byarazamutse biva kuri 65% bigera kuri 80% ndetse n’amafaranga bizigamira yikuba inshuro zirindwi kuva mu 2021. Abaturage bishyira hamwe bagakora ibikorwa rusange bavuye kuri 66% bagera kuri 94%. Kwitabira ibikorwa bya Leta na byo byarazamutse biva kuri 61% bigera kuri 84%.

Uyu mushinga ukorera mu midugudu 249 ariko ubuyobozi bwa Spark Microgrants buteganya kongera iyo midugudu ikaba 2500 mu myaka iri imbere ndetse no gukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, mu kwigira kuri uwo mushinga mu igenemigambi rikorerwa abaturage ku rwego rw’Igihugu.

Spark Microgrants ni Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2010. Uyu muryango umaze guhindura ubuzima bw’abatuye mu midugudu isaga 339 yo mu turere twa Nyabihu, Rulindo, Gisagara, Gakenke, Gicumbi, Burera, Musanze, na Huye. Aho hose uhafite abagenerwabikorwa barenga 240,000 muri bo abagera kuri 64% bakaba ari abagore.

Spark Microgrants ikorera mu Rwanda ari na ho ifite abagenerwabikorwa benshi, muri Uganda, mu Burundi, Ghana, Liberia, RDC, Malawi na Ghana.

Umuyobozi wa Spark Microgrants mu Rwanda, Ndahiro Donald yavuze ko ibyo ACE Project imaze kugeraho bitanga ikizere cyo guteza imbere abaturage mu buryo burambye
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yashimye cyane ibikorwa bya Spark Microgrants mu guhindura imibereho y’abaturage
Ubworozi bw'inkoko buri mu mishinga abagenerwabikorwa ba ACE Projects bihangiye
Ubworozi bw'ingurube bishimira ko butanga umusaruro vuba bikabateza imbere
Uturima tw'igikoni tubafasha mu kugabura indyo yuzuye
Amatsinda yo kwizigamira yabafashije kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Aborora inka na bo barakataje mu iterambere
Abaturage bakorana na Spark babasha kwikorera ishusho igaragaza ibyo bafite n'ibikenewe mu mudugudu
Abagenerwabikorwa babashije guhanga imishinga ibateza imbere
Amagi yabereye abagenerwabikorwa ba Spark inkomoko y'imirire myiza ku bana n'isoko y'ifaranga
Intama ziri mu mishinga abagenarwabikorwa ba Spark babashije kwikorera
Abagenerwabikorwa ba Spark barasusurutse kubera ibyo yabagejejeho
Nyiramanywa Vestine utuye mu Murenge wa Gishamvu akaba umwe mu bageze mu zabukuru we yavuze ko Spark Microgrants yabafashije kwihaza mu biribwa
Imirasire y'izuba ni imwe mu byo abaturage bakesha Spark Microgrants
Mukanyabyenda Appolinaria utuye mu Murenge wa Kigoma muri Huye avuga ko ubworozi bw'amatungo magufi akesha ACE Project bwamubereye isoko y'ubukungu
Ubworozi bw'ibimasa bwabafashije korozanya andi matungo magufi
Mukantezimana Laurence na we uvuga ko inka yahawe yatumye abasha kubonera abana amata atayaguze ndetse ubuhinzi bwe buraguka abona amafaranga yo kurihira abana be ishuri hamwe n’umwana w’umuturanyi wari wararivuyemo
Abakora ubuhinzi bw'urutoki bubinjiriza agatubutse nyuma yo gukorana na Spark
Abahagarariye Spark mu mirenge begera abagenerwabikorwa

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .