Abagana imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda begerejwe ifu y’imyumbati ya Kinazi ifite umwihariko

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) rumenyereweho gukora ifu y’imbumbati yihariye ku mpumuro nziza, uburyohe n’ubuziranenge, rwegereje serivisi zarwo abagana imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Ku wa 22 Ugushyingo 2019 nibwo Made in Rwanda Expo 2o19 iri kubera i Gikondo muri Expo Ground yatangiye, biteganyijwe ko izasozwa ku wa 4 Ukuboza 2019.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bo mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubugeni n’izindi bakorera mu Rwanda.

Kinazi Cassava Plant ifiteyo ifu imenyereweho ku bwiza, uburyohe n’impumuro nziza kandi yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya Kinazi Cassava Plant, Ishimwe Anne Christine, yabwiye IGIHE ati “Twongeye kugaragariza Abanyarwanda ifu ikorerwa mu Rwanda, yujuje ubuziranenge, itubuka kandi turi gutangira kuri make.”

Yavuze ko kugura ifu ya Kinazi Cassava Plant ari uguteza imbere umuhinzi w’imyumbati wo mu Rwanda kuko rukoresha iyo ruguriye abahinzi bo hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje ati “Ifu ya Kinazi Cassava Plant ni ifu ibikika mu gihe kingana n’umwaka wose itarangirika. Iri murikagurika ryongeye kutubera amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byacu birimo ifu igurishwa ku mafaranga make.”

Umuntu ugiye aho uru ruganda rumurikira ibicuruzwa byarwo kandi asobanurirwa byimbitse amakuru yerekeye uko rukoran’abakozi baruhagarariyeyo.

Byukusenge Jullienne wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro wari umaze kugurayo amapaki abiri y’ibiro bibiri yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe n’abakozi ba Kinazi Cassava Plant.

Yagize ati “Urebye nishimiye uko banyakiriye. Nari navuye mu rugo nje gusura iri murikagurisha ariko ndavuga nti sinava hano ntatahanye ubugari bwo gutekera abana, mpitamo kugura ubwa Kinazi numva ababuriyeho bavuga ko buryoha cyane.”

Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda ryitabiriwe n’abamurika serivisi n’ibicuruzwa bagera kuri 400. Kuryinjiramo ni ukwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugura amatike binyuze kuri telefoni (Mobile Money).

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Rwatangiye gukora mu 2012. Uyu munsi ifu y’uru ruganda igurishwa ku masoko yo mu Rwanda, Afurika, i Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Umukozi wa Kinazi Kassava Plant ari gusobanurira umukiliya ubwiza bw'ifu yegerejwe abitabiriye Made in Rwanda Expo
Ifu ya Kinazi ishobora kubikwa umwaka wose itarangirika
Ifu y'Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant igurishwa ku masoko yo mu Rwanda, Afurika, i Burayi no muri Amerika ya Ruguru
Abagana imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda begerejwe ifu y’imyumbati ya Kinazi ifite umwihariko

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .