00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo basabwe ubufatanye mu guteza imbere ihame ry’uburinganire

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Kamena 2021 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Abagabo basabwe gutanga umusanzu mu guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko usanga higanje abagabo benshi kuruta abagore, bitewe n’uko abagore badaterwa ingabo mu bitugu cyangwa ngo babishishikarizwe.

Ibi babisabwe mu biganiro bigamije kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo byiswe ‘Gender Café’ byateguwe na ’UN Women’ ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, byabaye ku wa 17 Kamena 2021.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya Gatanu, byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Fatou Lo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette n’abandi batandukanye.

Fatou Lo yashimiye u Rwanda umuhate rushyira mu gufasha abagore n’abakobwa kugera ku ndoto zabo, agaruka ku mbaraga rwashyize muri gahunda ya ’HeForShe’ yatangijwe mu Rwanda mu 2015 igamije gukangurira abagabo n’abagore gufatanya mu kurandura burundu ubusumbane.

Fatou Lo yavuze ko n’ubwo hari ibyo u Rwanda rwagezeho, hagikenewe izindi mbaraga kugira ngo uburinganire bugerweho byuzuye.

Yongeyeho ati “Nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abivuga, ntiwatsinda urugamba cyangwa umukino runaka mu gihe kimwe cya kabiri cy’abagize ikipe yawe bari mu kiruhuko. Rero ntitwakemera ko hakomeza kubaho ubu busumbane bushingiye ku gitsina mu iri iyi Si y’ikoranabuhanga. Dukeneye ubufatanye bwa buri wese yaba abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa.”

Irere Claudette yavuze ko u Rwanda rukomeje umugambi wo gufasha abagore mu kugera mu myanya y’ubuyobozi ndetse no gufasha abana b’abakobwa kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “U Rwanda rurakataje mu gushyira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi. Tuzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abakobwa bahabwe amahirwe angana n’ay’abahungu. Ubu dufite ibigo birenga 23 by’abakobwa gusa, bishyize imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga [Ibizwi nka STEM].”

Bamwe mu bagabo bari bitabiriye ibi biganiro bemeje ko uruhare rw’igitsina gabo mu guharanira uburinganire ari ingenzi cyane.

Sangwa Rwabuhihi yagize ati “Ntabwo Isi yagera ku buringanire bwuzuye abagabo batabigizemo uruhare ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya ubusumbane.”

Mugabe Aristide, kapiteni w’ikipe ya Patriots BBC, na we wari mu batanze ikiganiro muri ‘Gender Café’, yagize ati “Nk’abagabo tugomba gushyigikira abagore kugera ku ndoto zabo, cyane cyane abakobwa bakiri bato kwitabira ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ndashishikariza abana b’abakobwa kwiyizera kuko barashoboye kandi bafite buri kintu cyose bashobora kudukeneraho.”

Gender Café’ yateguwe na UN Women mu rwego kungurana ibitekerezo ku bisubizo by’ibibazo abagore n’abakobwa bagihura nabyo muri sosiyete harimo ibyo kudahabwa amahirwe angana n’ay’abahungu mu ikoranabuhanga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kudahabwa ubutabera n’ibindi.

Muri ibi biganiro kandi hatangijwe ubukangurambaga ku buringanire ‘Generation Equality’ bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Realizing Women’s Rights for an Equal Future [Duharanire uburenganzira bw’abagore kubw’ejo hazaza hazira ubusumbane.]

UNICEF itangaza ko nibura umukobwa umwe muri bane bari bagati y’imyaka 15 na 19 aba atiga, nta mahugurwa ari gufata cyangwa nta kazi afite. Bitandukanye n’abahungu kuko bo umwe mu icumi niwe uba udafite ibyo byose.

Bamwe mu batanze ibiganiro muri Gender Cafe
Mugabe Aristide yavuze ko abagabo bagomba gufasha abagore mu rugendo rugana iterambere cyane cyane abakobwa bakiri bato
Sangwa Rwabuhihi avuga ko uburinganire nyabwo butagerwaho abagabo batabigizemo uruhare
Umuyobozi wa UN Women Rwanda Fatou Lo yavuze ko abakobwa n'abahungu, abagore n'abakobwa bakwiriye gushyira imbaraga hamwe mu kurandura ubusumbane buri hagati y'abahungu n'abakobwa
Irere Claudette yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere iterambere ry'abagore harimo no gushyigikira uburezi bw'Abana b'Abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .