00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafunguje konti mu Kigega RNIT Iterambere Fund barenze ibihumbi 40

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 November 2024 saa 09:17
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bukeye Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa amahirwe atangwa n’Ikigega RNIT Iterambere Fund, ndetse bakayabyaza umusaruro aho kugeza ubu abarenga ibihumbi 40 bamaze gufunguza konti muri icyo kigega.

Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere Fund yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2017.

Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu yiyongera, ku buryo n’ufite 2000 Frw ashobora kujya kwizigamira kandi akabona inyungu.

Uwazigamye muri RNIT aba afite uburenganzira bwo kubitsa igihe ashakiye no kubikuza igihe ashakiye kandi akabona inyungu, aho ubu imaze kugera kuri 11.5%.

Mu kiganiro yagiranye na The Long Form na Sanny Ntayombya, Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera ati “Ni inyungu uwizigama ahabwa nta kintu yatswe haba n’umusoro ku byinjijwe. Niba washoye miliyoni 1 Frw mu gihe uyashaka uyasubizanywa n’inyungu nta musoro. Byatumye abizigama biyongera kuko ubu tumaze kugira abarenga ibihumbi 40 bamaze gufunguza konti iwacu.”

Uyu muyobozi yagaragaje uburyo muri RNIT, ishoramari rikorwa n’abantu babizobereye bazi gushora ahatateza ibyago, ubundi amafaranga y’uwashoye akunguka uko iminsi isimburana.

Ibyo bijyana n’uko leta yashyizeho inzego zayo zitandukanye zigenzura imikorere y’iki kigega umunsi ku wundi, bityo gukorera mu gihombo bikaba bidashoboka

Gatera ati “Tugira n’itsinda ry’abantu barindwi bashoye imari muri RNIT bahora bagenzura aho imari yabo na bagenzi babo igeze. Natwe tubaha amakuru ya buri kwezi y’uko imirimo ikorwa. Ikindi turi ikigo cya leta tugenzurwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta uhora areba niba ibyo dukora binyuze mu mucyo.”

Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera yagaragaje ko abarenga ibihumbi 40 bamaze gufunguza konti muri icyo kigega

Umuntu wese wizigamiye aba afite ubushobozi bwo gukurikirana konti ye, uko ishoramari ryunguka aho agize ikibazo akabaza kandi agasubizwa bidatinze.

RNIT ishora imari mu buryo bugenwa na Banki Nkuru y’Igihugu, ha handi hataba hari ibyago byashyira mu kaga imari y’abanyamuryango, nko mu mpapuro mpeshwamwenda n’ubundi buryo bwizewe bw’igihe kirekire.

Uko kuzamura imari y’ikigega, ni na ko gutuma Gatera avuga ko byitezwe ko n’inyungu izakomeza kwiyongera aho nk’uyu mwaka ishobora kugeza kuri 12% ndetse umwaka utaha ikazagera kuri 13% kuko imari ihora izamuka umunsi ku wundi.

Uwo mushya aba asabwa indangamuntu ku Munyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga, icyakora abanyamahanga bagasabwa gushora mu Mafaranga y’u Rwanda gusa.

Ni ibintu bikomeje kungura Abanyarwanda, Gatera akagaragaza ko bitanasaba abakire gusa. Yatanze urugero rw’umumotari utuye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, utanga 2000 Frw buri munsi, akunguka ibihumbi 800 Frw ku mwaka.

Ati “Kuko atayibikura, iyo nyungu na yo ibyara indi. Mu myaka itatu amaze kugura moto eshatu. Ni ibintu byabayeho.”

Mu kumvikanisha uburyo RNIT ari amahirwe ku bantu b’ingeri zose, yatanze urundi rugero ku muntu ufite amikoro agereranyije ushobora kwiyemeza kujya atanga ibihumbi 100 Frw bya buri kwezi.

Gatera yerekana ko mu myaka 20, uwo muturage yazaba afite miliyoni 87 Frw, bijyanye n’inyungu igenda yiyongera.

Ati “Ni amafaranga wagura inzu za Nyarutarama cyangwa Kibagabaga nta nguzanyo ya banki.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo izo serivisi ziri ahantu hatandukanye, ariko abantu bagomba kubanza bagashishoza bakareba ibitabashyira mu kaga cyangwa ngo bibahoze ku nkeke.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera yari kugaragariza abanyamuryango uko bakoze mu 2022

Atanga urugero ku kugura umugabane mu kigo runaka, ha handi umuntu aba asabwa kugira ibihumbi 100 Frw ngo agure umugabane umwe, amafaranga amara igihe kirekire washaka kuyasubizwa na byo bigasaba ko hazamo abandi bakugurishiriza.

Ati “Ariko kuri twe usabwa 2000 Frw nk’amafaranga ya nyuma, ukurirwaho umusoro, igihe ushaka amafaranga yawe uhita uyahabwana n’inyungu n’ibindi. RNIT ni ikigega kidaheza umukire n’uw’amikoro yoroheje, barashora bakunguka.”

Gatera yatanze urugero rundi rw’umukiliya bakorana. Uwo musaza yari afite inzu mu Karere ka Kicukiro bamuha ibihumbi 300 Frw by’ubukode bya buri kwezi, ariko bikajyana no kuyivugurura buri mwaka n’ibindi bitwara amafaranga bigenda kuri iyo nzu.

Ubwo hubakwaga umuhanda wa Kicukiro-Nyamata, icyo gikorwaremezo cyagonze inzu ye bamuha ingurane y’amafaranga ashyushye y’inzu n’ubutaka.

Umusaza yabonye amakuru muri RNIT, afata igice cya ya mafaranga yahawe, agishora muri icyo kigega.

Gatera ati “Yaduhaye miliyoni 100 Frw, inyungu yabonaga ku mwaka yari ikubye inshuro eshatu amafaranga yabonaga kuri ya nzu mu mwaka. Yungukaga miliyoni 11 Frw ku mwaka. Yari yahawe miliyoni 300 Frw n’andi yose arayazana. Ukoze imibare usanga abona miliyoni 35 Frw buri mwaka. Ni amafaranga abona adahangayitse.”

Gatera yibukije ko indi nyungu iri mu gushora muri RNIT, ni uko ibyo washoye biba ingwate mu bashaka inguzanyo mu bindi bigo by’imari bashaka kwihangira imirimo runaka, agasaba abakiri bato kubyaza umusaruro ayo mahirwe, mu kubaka ejo hazaza heza habo bigishoboka.

Muri Werurwe 2024, ubuyobozi bwa RNIT Iterambere Fund bwatangaje ko ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo bwageze kuri miliyari 41 Frw mu 2023, buvuye kuri miliyari 28 Frw mu 2022.

Abari mu zabukuru babonye Ikigega RNIT nk'uburyo bwiza bwo gushora imari yunguka badahangayitse
Abanyamigabane ba RNIT bari mu nteko rusange yabaye muri Werurwe 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .