Abafotora n’abatunganya amashusho bashyiriweho urubuga ruzabafasha kugurisha ibihangano byabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Ikigo Nyarwanda gitunganya amafoto n’amashusho, VIFO Ltd, cyatangije urubuga cyise ViFoStock, ruzajya rukoreshwa nk’ububiko n’isoko ryo kuri murandasi ry’amafoto, video n’amajwi byo mu Rwanda byakozwe n’Abanyarwanda.

Ni urubuga ruzajya rukora nk’izindi zisanzwe zimenyerewe zifashishwa mu kubika no kugurisha amafoto nka Shutterstock, SmugMug n’izindi, aho ufotora cyangwa utanganya amashusho azajya ashyiraho ibihangano bye ubundi akishyurwa bitewe n’ingano y’ababikoresheje.

Umushinga wo gukora ubu bubiko bw’amafoto bwa ViFoStock ni umwe mu yatsindiye igihembo cya miliyoni 10 Frw yanyujijwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco zahungabanyijwe na COVID-19. Aya marushanwa yateguwe na Imbuto Foundation ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ku ikubitiro ViFo yatangiranye uburyo bwo guha amahirwe abakora akazi ko gufotora no gutunganya amashusho, yo kuba bafungura konti 20 kuri uru rubuga ku buntu.

Akarusho ni uko abazafunguza konti, buri wese azishyurwa ku bihangano 20 bya mbere azashyira kuri uru rubuga. Konti izafungurwa wayigereranya n’ikibanza cyo mu isoko cyo gucururizaho ibihangano bitandukanye.

Kugira ngo umuntu ajye mu banyamahirwe bashobora guhabwa izi konti, agomba kuba amaze nibura imyaka itatu akora umwuga wo gufotora no gutunganya amashusho, ubundi akohereza amazina ye n’ifoto kuri [email protected], ibi bikazakorwa bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2020.

Umuyobozi wa VIFO Ltd, Mazimpaka Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko yiteze ko uru rubuga ruzaha agaciro abakora umwuga wo gufotora bakabasha kubona umusaruro w’ibihangano byabo.

Yagize ati “Impinduka twifuza ko ViFoStock yazana mu Rwanda ni ukuba ahantu umuntu uwari we wese ukeneye ifoto yo gukoresha mu bintu bitandukanye bikenera amafoto abona ahantu hamwe ayishakira kandi ifoto iyo ariyo yose akeneye akayibona.”

Yakomeje agira ati “Ni ukongerera agaciro ayo mafoto n’amashusho bikorwa n’Abanyarwanda, umuntu ntabe afite amafoto meza y’ibintu abantu bakeneye kubona ngo abe abitse mu rugo. Bizafasha kandi kubona inyungu mu byo bakora.”

Mazimpaka yavuze ko nyuma yo gutanga konti 20, hazahita hakurikiraho icyiciro aho abantu bashobora gutangira kwifungurira konti zabo kuri uru rubuga.

Ku bazajya bafunguza konti bashobora kuzajya bishyura amafaranga runaka mu gihe cyagenwe kugira ngo babashe gukoresha ViFoStock cyangwa bagahitamo kuzajya bakatwa amafaranga runaka igihe amafoto yabo yaguzwe.

Mazimpaka w’imyaka 28 yashimye Leta y’u Rwanda yabatekerejeho mu gukomeza gufasha urubyiruko kwiteza imbere no kugira uruhare mu kwerekana ibyiza bitatse urwa Gasabo binyuze mu mafoto n’amashusho.

ViFoStock yubatse ku buryo abantu bazajya babasha gucuruza, kugura amafoto, video n’amajwi, by’u Rwanda igihe icyo ari cyo cyose, aho bari hose ku Isi.

Uru rubuga rufatwa nk’igisubizo kirambye ku isoko ry’amafoto, video n’amajwi byasaga n’ibyasigaye inyuma ku isoko ryo mu Rwanda mu gihe ibindi bicuruzwa byo bifite isoko hanze.

Ushaka kwiyandikisha wanyura hano.

Uzajya ufungura konti kuri uru rubuga azajya abasha gushyiraho amafoto ye, abayakunze bayagure
Umuyobozi wa VIFO Ltd, Mazimpaka Jean Pierre, yavuze ko urubuga rwa ViFoStock ruzaha agaciro abakora umwuga wo gufotora bakabasha kubona umusaruro w’ibihangano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .