Abaforomo n’ababyaza bategereje miliyoni 75 Frw za Minisante ngo batishyuza ayo gukora ibizamini

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abarangije mu mashuri yigisha ubuforomo n’ububyaza bashobora kongera kwishyuzwa amafaranga yo kwemererwa gukora ikizamini kibahesha kwemerwa ku isoko ry’umurimo.

Hashize iminsi havuzwe ikibazo cy’abanyeshuri binubira kwakwa amafaranga ibihumbi 40 Frw asabwa buri wese ukeneye gukora ikizamini kimwinjiza mu rugaga, rukamuha icyemezo cyimwinjiza mu mwuga.

Muri 2016, Umukuru w’Igihugu yahuye n’abiga muri za kaminuza bamugezaho icyo kibazo, gihabwa umurongo ko abarangiza bajya bishyuzwa nyuma yo kwinjira mu kazi.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’ababyaza, Kagabo Innocent, yatangarije IGIHE ko Minisiteri y’Ubuzima yabemereye kubaha inkunga ariko itabonetse abanyeshuri bashobora kongera kwishyuzwa mbere.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima yamaze kubitangira, mu minsi ishize twakoresheje abanyeshuri bagera kuri 400, yishyuye miliyoni 12.8 Frw.”

Avuga ko icyo gihe hari hakenewe miliyoni 17 Frw, urugaga rwishakamo ayo kongeraho kugira ngo ibizamini bikorwe.

N’uyu mwaka, Kagabo yavuze ko bategereje inkunga ya Minisante.

Ati “Batwemereye miliyoni 75 Frw zo gukora ibizamini abanyeshuri bararangije muri uyu mwaka, baragenda bishyuza [ikizamini] ariko dutegereje ko tubona amafaranga bagakora ikizamini mbere y’uko umwaka wa 2018 urangira.”

Iki kibazo kiri mu byaganiriweho mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuriye abaforomo n’ababyaza, kaminuza zigisha abakora muri uyu mwuga n’abandi, kuva ku wa 10 -11 Ukwakira 2018 i Kigali.

Kagabo ati “Turangije tuvuga ko twategereza ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ubuzima, itaboneka tukabona kwishyuza, cyane ko na za kaminuza zigenga zifuje ko twakwishyuza abanyeshuri babo aho kugira ngo bategereze igihe kirekire.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yatangarije IGIHE ko nta gikwiye gutera impungenge ku ikorwa ry’ibyo bizamini, ariko ko atari cyo ayo mafaranga babemereye agenewe gusa.

Yavuze ko iyo ngengo y’imari yateganyijwe, ndetse ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha bazahura n’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga, bakaganira kuri icyo kibazo.

Dr Gashumba yashimangiye ko nk’uko icyo kibazo cyahawe umurongo n’Umukuru w’igihugu, ntawe ukwiye kwishyuzwa amafaranga nta kazi arabona kandi minisiteri yasanze bishoboka, ibishyira mu bikorwa.

Yavuze ko mu mwaka ushize Minisiteri yafashije urugaga gukoresha ibizamini nta mafaranga menshi atanzwe.

Ati “Si nzi impamvu bashaka gusubira mu bizamini bihenze ahubwo bakwiye gushora amafaranga mu bintu bibafitiye akamaro n’abanyamuryango bayo.”

Atanga ingero ko wasanganga hari ingengo y’imari yakoreshwa mu gukodesha amashuri yo gukoreramo ibizamini bidakwiye leta ifite ibyumba bakoreramo.

Mu mwaka ushize, Dr Gashumba avuga ko n’Ibitaro bya Gitwe byabatije ibyumba kugira ngo ibizamini bikorwe bidasabye amafaranga menshi.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko atakumva uburyo ibizamini byatwara amafaranga y’umurengera, atari ayo bakoresheje bagiye gukora iperereza kuri serivise zatangiwe mu mavuriro cyangwa se ngo babe bagiye guhugura abaforomo.

Ku byerekeye abanenga ko ibizamini bitegurwa nabi, ababikora bagatsindwa ari benshi, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza, Kagabo Innocent, avuga ko babisesenguye bagasanga abakunze gutsindwa atari abize uko bikwiye, bigira cyane mu bihugu by’abaturanyi.

Ati “Nk’ubushize duherutse gukoresha ikizamini hakoze abanyeshuri hafi 2040, haza gutsindwa abanyeshuri 960, tujya kureba abigiye mu gihugu dusanga abatsinzwe ntibarenze 21.”’

Urangije kwiga yemerewe gukora inshuro imwe, yatsindwa akemererwa gukora izindi nshuro eshatu gusa kugira ngo ahabwe icyangombwa cyo gukora uyu mwuga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza, Kagabo Innocent

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza