00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’ababyaza basabwe kudasimbuka inzego mu gukemura ibibazo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 February 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwasabye abanyamuryango barwo kwita cyane mu nzira ziteganywa n’amategeko mu gukemura ibibazo bigaragara muri uwo mwuga kuko bimwe muri byo biba byihariye bitewe n’imiterere y’amavuriro bakoreramo.

Ibi byatangarijwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri RNMU yagiranye n’abagize komite nyobozi zayo mu Bitaro Bikuru (Referral Hospitals) no mu bitaro by’uturere two mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Ni amahugurwa yabereye mu Bugesera kuva ku wa 6-7 Gashyantare 2025.

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi mu by’imiyoborere abaruhagarariye kugira ngo na bo babashe gufasha abanyamuryango bandi.

Yavuze ko umwuga w’ubuforomo n’ububyaza urimo ibigikeneye gukorerwa ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo binozwe ariko na none ko hari uburyo bugenwe bikwiye gukorwamo.

Ati “Usanga nk’ubuvugizi babukora ku rwego rw’igihugu kurusha ahandi. Iyo babishyize ku rwego rw’igihugu biba bivuze ko babihuriyeho n’abandi kandi haba hari ibyihariye bijyanye n’ahantu bakorera. Dushaka kubongerera ubumenyi ngo bamenye uko bigomba gukorwa kugira ngo serivisi duha abatugana zibe nziza ariko natwe ababikora duhabwe serivisi nziza.”

Yatanze urugero ku buryo abaforomo n’ababyaza bapangirwa amasaha y’akazi aho bakorera aho usanga hari nk’abakora 40 mu cyumweru yagenwe ariko hari n’aho usanga bayarenza bikaba bitavuze ko ubwo buvugizi bwajyanwa ku rwego rw’igihugu kandi byakemukira ku bitaro.

Umunyamategeko wa RNMU, Me Mubiligi Fidel, yavuze ko abaforomo bakwiye kongera ubumenyi mu bijyanye n’amategeko kuko haba ubwo bakora mu buryo bwo kwitanga ariko bakaba bagwa no mu yandi makosa ku bwo kutamenya.

Ati “Hari ihame rigenga abakora mu buvuzi ryo kuba Umusamaritani Mwiza rijyanye no gukora iyo bwabaga ngo bite ku barwayi ndetse n’ibyago bishingiye ku kazi. Ibyo ujya usanga byabasunikiye mu makosa kandi ntibakwisobanura bavuga ko bakoraga ibishoboka byose ngo barokore umuntu.”

Mukandanga Antoinette uyobora komite ya RNMU mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yavuze ko mu mahugurwa bahawe bamenye ko hari amategeko arengera abaforomo n’ababyaza bakwiye gusoma bakayumva neza, ntibongere kwisanga mu makosa y’umwuga bahanirwa.

Murwanashyaka Jean de Dieu ukora nk’umwanditsi muri komite ya RNMU mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) yavuze ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa bagiye kubukoresha ku baforomo n’ababyaza bahagarariye, babasobanurira uburyo inzego z’urugaga zikora bakamenya uburyo bunoze bwo kuzifashisha mu gukemura ibibazo.

Amahugurwa nk’ayo RNMU iteganya kuyakorera mu gihugu hose ku bagize komite nyobozi zayo mu bitaro by’uturere byose ku buryo bagira ubumenyi ku mategeko n’imikorere y’urwego bakabasha kubisangiza abandi banyamuryango bose.

Bahuguwe ku ngingo zitandukanye zireba abanyamuryango ba RNMU bose
Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara André yibukije abahuguwe ko ibibazo byose by'abanyamuryango bidahita bizanwa ku rwego rw'Igihugu kuko bimwe baba batabihuriyeho bose
Ubuyobozi bwa RNMU bwabasobanuriye uko inzego zubatse mu gukora ubuvugizi
Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abahagarariye komite za RNMU mu bitaro bikuru no mu by'uturere dutandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .