00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga ntibahabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko babyifuza

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 September 2022 saa 05:28
Yasuwe :

Abafite ubumuga ni icyiciro gikwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko bamwe mu bari muri iki cyiciro bavuga ko bakibangamirwa n’uburyo bakirwa kwa muganga ahatangirwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Honorine Tuyishimire, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite bw’ubugufi bukabije avuga ko ibitanda byo kwa muganga n’ibindi bikoresho byaho bitorohereza abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Hiyongeraho imyumvire ya bamwe mu baganga batumva ko ufite bene ubu bumuga afite uburenganzira bwo kubyara.

Ati "Umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakomeza kumubona nk’umwana, bakumva ko we adakwiriye kugira umuryango nk’abandi, niba bamubonye atwite babifata nko guhohoterwa n’iyo yaba yabigizemo uruhare".

Tuyishimire avuga ko kuba abantu bakomeza gufata umuntu ufite ubumuga nk’umwana bituma bamuhisha amakuru ku buzima bw’imyororokere, cyangwa yasama yajya kwa muganga bakamubaza ngo nkawe utitwa ute?.

Indi mbogamizi ituma batabona serivise y’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiye ni uko hari abanga kubatereta bumva ko bashobora guhanwa kimwe n’uwahohoteye umwana.

Mukandayisenga Vestine, ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko iyo bagiye kwa muganga gusaba serivise z’ubuzima bw’imyororokere babura uko batekerereza muganga ikibazanye bitewe n’uko umuntu uba wabaherekeje nawe yinjira mu isuzumiro.

Iki kibazo abafite ubumuga bwo kutabona bagihuriyeho n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko nabo bikibasaba kwitwaza umusemuzi bitewe n’uko abaganga batazi ururimi rw’amarenga.

Umwe yagize ati "Iyo ugiye gusaba serivise yo kuboneza urubyaro uri umukobwa, uwaguherekeje mukinjirana mu isuzumiro, ugira isoni zo kuvuga ko uje kuboneza urubyaro uwo musemuzi cyangwa umuntu waguherekeje abyumva ugahindura ukavuga ko uri kubabara mu nda. Ugataha serivise yakujyanye utayibonye".

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu karere ka Karongi, Nirere Marie Antoinnette, yabwiye IGIHE ko hari abafite ubumuga bahatirwa guterwa inda kuko ababyeyi babo baba batizeye ko bazabona umugabo ngo bashyingirwe.

Ati "Mu bantu bagifite imyumvire yo hasi, hari igihe umubyeyi aba abona umukobwa we nta musore azamubona, kandi wenda yaramubyaye ari umwe, akazana umusore akamutera inda kugira ngo yibonere umwuzukuru, akajya amumuhekera".

Umukozi w’urugaga rwo kurwanya virusi itera Sida no guteza imbere ubuzima mu bantu bafite ubumuga (UPHLS), Mukeshimana Claudine, avuga ko bafatanya Leta gushakira umuti izi mbogamizi.

Ati "Abaganga tubasha kumenya uko bashobora gufasha umuntu ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose. Twabahaye amahugurwa ku rurimi rw’amarenga no gufasha umuntu utabona. Tunakorana n’ibitaro n’uturere kugira ngo badufashe gutanga ayo masomo mu bigo nderabuzima tutageramo".

Bihira Innocent, umukozi mu ishami ry’ubuzima mu karere ka Karongi, avuga ko mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga kubona serivise z’ubuzima bw’imyororokere bagiye gushaka uko hakorwa inyandiko zisobanurira ibijyanye n’izi serivise ku buryo bazigiraho amahugurwa ahagije.

Ibarura rusange rya 2012, ryagaragaje ko mu Rwanda abafite ubumuga ari ibihumbi 450 bahwanye na 5% by’ abaturage bose.

Abafite ubumuga bw'ubugufi ni bamwe mu batishimira serivisi z'ubuzima bw'imyororokere bahabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .