00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga barasaba kurushaho kwakirwa neza ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 September 2024 saa 05:56
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba nyinshi zigamije gukuraho inzitizi zitandukanye zitiza umurindi ihezwa ry’abafite ubumuga ndetse ishyiraho n’amategeko abarengera, ubukangurambaga mu kujya kwiga, byanaherekejwe no gushyiraho inzego zivugira abafite ubumuga.

Gusa haracyagaragara birantega nyinshi, ahanini zishingiye ku kutisanga ku isoko ry’umurimo kw’abafite ubumuga, aho bamwe mu bakoresha batarumva neza ubushobozi bwabo mu kwitangira umurimo kandi bakawukora neza, aho n’uwemeye kumukoresha, abikora yumva ari k’ubw’impuhwe aho kureba imbaraga ze n’umusaruro atanda.

Karangwa Felix, ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, ni umwarimu w’amasomo y’imyuga yo kubaka no kubaza muri CJSM (Centre des Jeunes Sourds Muets) mu Karere ka Huye, yavuze uko yize imyuga muri iri shuri,akayirangiza ariko ntashobore kubona umuha umurimo hanze.

Karangwa, ngo yaje kugira amahirwe yo kubengukwa n’iri shuri yari yarizemo, maze arikomerezamo nk’umwarimu ufasha barumuna be bafite ikibazo nk’icye, aho ubu ari umwarimu w’abiga kubaza no kubaka.

Avuga ko abafite ubumuga batarakirwa neza ku isoko ry’umurimo kandi baba bashoboye, ibintu avuga ko bigira ingaruka kuri barumuna babo, kuko bica intege ababyeyi baba barabafashije,ntibakomeze gufasha abandi bashobora kuvuka nyuma.

Ati ’’Usibye jyewe wakomereje hano kuva 2008, ubundi abantu benshi barangiza hano, bajya hanze bakabura akazi,abenshi bakagira ibibazo byo gutwara inda imburagihe,abandi bakaba inzererezi,noneho ababyeyi bacu bakibaza bati’ ese uyu mwana twafashije kwiga,none akaba arangije akicara mu rugo,ubu inyungu ni iyihe?’’

Karangwa akomeza avuga ko ariko ikibazo kitaba gifitwe n’umwana,ahubwo biterwa n’imbogamizi zo hanze cyane cyane izo kumvikana n’abandi bantu, ibigaruka cyane ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yakomeje avuga uko yagerageje gufatanya na bagenzi be bagashinga ishyirahamwe ry’abafite ubumuga,kugira bajye bahuza imbaraga zazabafasha kujya babona akazi n’ubwo bagifite imbogamizi.

Nshimiyimana Jean Paul, umuyobozi ushinzwe amasomo muri CJSM, yavuze ko nko ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bahuriye ku rurimi rw’amarenga gusa,iyo barangije amasomo ya siyansi cyangwa ubukungu, bagera hanze bakagorwa no guhuza n’abandi, bose bakifuza kugaruka gukora muri CJSM kandi bitashoboka.

Ati ’’Hanze aha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ntibabasha kuganira n’abandi bantu, kandi ururimi rw’amarenga ruzwi n’abantu mbarwa. Umuntu rero mutavugana, ntabwo ashobora kuguha serivisi. Niyo mpamvu abasoje amasomo hano basa n’abihebye bakifuza kugaruka kandi tutabakoresha bose ngo bishoboke.’’

Nshimiyimana yakomeje avuga ko basabye Leta kubaha ishuri rya TVET rifite imbaraga kuko bizera ko gushyikirana n’umuntu mu marenga muri gukorana ibikorwa by’imyuga bigerageza koroha ugereranije n’andi masomo.

Ati ’’Burya umuntu utumva, yibanda cyane ku byo areba, akanakoresha amaboko. Twifuza ko baduha TVET ikomeye kuko byibura nk’uwakwiga amashanyarazi,igihe yahura n’umukiriya ushaka gukoresha itara, akamutungira urutoki ku itara, yamenya icyo amubwiye bitagoranye.’’

Murwanashyaka Theophile, umuyobozi muri NUDOR (Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumugu), avuga ko nk’urwego ruvugira abafite ubumuga, hari ibihanga bakiboneka mu bumenyi bw’abafite ubumuga bishingiye ku buke bw’ibikoresho byo kubigishirizaho n’izindi mpamvu zirimo no kutamenya ururimi rw’amarenga ku babigisha.

Ati "Abafite ubumuga hari n’aho usanga hari n’ibyo batazi kubera ko babyize nabi bitewe n’abarimu batabibasobanuriye neza ngo babyumve bishingiye ku kudahuza ururimi rw’amarenga cyangwa se yenda nta bikoresho bibafasha nko ku bafite ubumuga bwo kutabona.’’

Akomeza avuga ko hari n’abakoresha bagira impungenge zo gukoresha abafite ubumuga kuko rimwe na rimwe bibasaba kuzanamo ibindi bikoresho batari basanganywe nabyo bikaba indi mpamvu ikumira abafite ubumuga mu kazi.

Kuri iyi ngingo, Murwanashyaka avuga ko bakomeje ubuvugizi muri Leta ngo ibe yagabanya umusoro kuri ibyo bikoresho byakenerwa mu bigo runaka igihe bije gufasha abafite bumuga ngo boroherwe mu kazi, gusa ngo inzira iracyari ndende.

Kayitare Constantin,U muyobozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere Huye, nawe yavuze ko ibikorwa biganisha ubuzima budaheza uwo ari we wese(inclusiveness) bikwiye kuba ari ikintu cya ngombwa mu nzego zose z’ubuzima, asaba abantu kutabiharira Leta gusa ahubwo bakanabyinjiza mu ngo iwabo.

Ati "Gushyiraho uburyo bw’imibireho n’imikorere budaheza ni ngombwa hose no muri byose. Ese ko mubitekeraza mu bigo bya Leta gusa n’ahandi hahurira abantu benshi,iwacu mu ngo ho bite?’’

Yifashishije urugero rw’abasabwa kubaka inzu zorohereza abafite ubumuga nko mu nsengero, amashuri, amasoko n’ahandi, yavuze ko imyumvire ikwiye kurenga aho ikagera no mu rugo.

Ati "Ese uretse aho, ntimunatekereza ko hari n’umushyitsi wagusura afite ubumuga nawe agakenera kwisanzura? Ntitukabikore twiyerurutsa, byose ni ku neza y’abo bavandimwe bacu, kandi tubikore twibuka ko buri wese aba ari umukandida,ejo cyangwa ejobundi wagira ubumuga nawe.’’

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, barimo abagore 216.826 n’abagabo 174.949.

Kayitare Constantin,ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Huye, yasabye inzego zose kudaharira gahunda zifasha abafite ubumuga Leta gusa, ahubwo bikamanuka no mu miryango
Mary Maina, umukozi wa USAID Hanga Akazi, yavuze ko ubu bukanguramba bateguye bugamije kongera kwibutsa abantu kudaheza abafite ubumuga muri byose, no ku murimo
Karangwa Felix,ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, akaba na mwarimu w’imyuga yo kubaka no kubaza muri CJSM, yavuze ko hari abafite ubumuga benshi barangiza kwiga bakabura akazi.
Nshimiyimana Jean Paul, DOS muri CJSM, yavuze ko Leta ikwiye kongera amashuri y'imyuga ku bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga kuko yo yoroshya kumvikana hagati y'umukiriya n'umukozi hifashishijwe amarenga atagoye
Bamwe mu bana biga kudoda no gufuma muri CJSM
Bimwe mu bikizitiye abafite ubumuga harimo n'ikiguzi cyo hejuru cy'insimburangingo. Nk'utu twuma dufasha abatumva kumva, tugura agera kuri Miliyoni 1Frw. Utatubonye ntiyiga neza ndetse ntanibona mu kazi
Ishuri rya CJSM Huye rizwiho kuba ryaratanze umusanzu mu burezi bw'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuva mu myaka yo hambere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .