00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barifuza inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 September 2024 saa 11:34
Yasuwe :

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye Leta n’izindi nzego bireba kwihutisha umushinga w’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga kuko izatuma urwo rurimi rumenywa na benshi, bikabafasha mu itumanaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abagore n’Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNADW) bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Amarenga uba buri tariki 23 Nzeri ndetse banatangiza icyumweru cyahariwe abafite ubwo bumuga mu Rwanda.

Ni icyumweru kizarangwa n’ibindi bikorwa uwo muryango uzafatanyamo n’izindi nzego mu kwegera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Iki gikorwa cyabareye i Kigali ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara hasanzwe hari n’ishuri ry’imyuga y’igihe gito ku bafite ubumuga.

Perezida wa RNADW, Muhorakeye Pélagie, akaba n’umwe mu bafite ubwo bumuga, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikibakomereye nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari itumanaho.

Ati "Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku isoko ry’umurimo nk’iyo bagiye gushaka akazi, babura uburyo bavugana n’abandi kuko baba batazi ururimi rw’amarenga."

Yakomeje avuga ko kimwe mu byakemura icyo kibazo harimo n’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yatuma abantu barumenya, asaba ko byakwihutishwa.

Ati "Abakozi bo mu nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’abandi bafatanyije ni bo bokoze iyo nkoranyamagambo n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho kandi barabirangije. Turacyategereje inzego bireba ko zemeza iyo nkoranyamagambo kugira ngo dutangire kuyikoresha. Tugize amahirwe ikemezwa byaba ari amahirwe rwose Leta yaba irushijeho gukomeza guha uburenganzira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga."

Yavuze ko iyo nkoranyamagambo yafasha abantu mu nzego zose kwihugura muri urwo rurimi bityo abafite ubumuga ntibahezwe bitewe n’ubumenyi buke abandi bafite ku itumanaho ryabo.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko Ambasade ayoboye yishimiye gutera inkunga iki gikorwa kuko kiri mu cyerekezo cyo kubaka umuryango mugari uzamura ibyiciro byose nta muntu usigaye inyuma.

Ati "Ubu ni uburyo bwo kudasiga inyuma umuntu n’umwe mu iterambere ry’Umuryango Nyarwanda kandi ni uburyo bwiza kuko ntiwakubaka umuryango mugari hari abantu usize inyuma. Iri huriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rifite icyererekezo cyiza kandi na twe mu Budage dushyira imbaraga mu guteza imbere abagore, rero duhora duterwa ishema no gushyigikira amahuriro yabo. Twabonye ari ihuriro ryiza bitewe n’umubare w’abagore n’abakobwa barigize kandi icyo ni ikintu cyiza."

Iri shuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ku bafite ubumuga mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara ryashinzwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu rwego rwo gutanga uburezi budaheza kuko hari hasanzwe hatangirwa andi masomo anyuranye ku rubyiruko.

Perezida wa RNADW, Muhorakeye Pélagie, akaba n'umwe mu bafite ubwo bumuga, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikibakomereye nk'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari itumanaho
Abafite ubumuga bishimira intambwe yatewe mu kubafasha kubaho neza mu muryango Nyarwanda
Abafite ubumuga biganjemo urubyiruko bigishwa imyuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .