00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bwo kutumva barifuza kwemererwa gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ritangaza ko muri rusange hari intambwe imaze guterwa mu mibereho yabo ariko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa zirimo no kuba hari abafite ubumuga bwo kutumva batemerewe gutwara ibinyabiziga

Abafite ubumuga bwo kutumva bavuga ko bahezwa inyuma mu bijyanye n’amahirwe y’akazi k’ubushoferi bitewe n’uko mu gitabo cy’amategeko y’umuhanda ku rupapuro rwa 81 batabyemererwa.

Mu biganiro kuri politiki y’abafite ubumuga yasohotse umwaka ushize, abafite ubumuga bongeye kwibutsa ko iki kibazo gikwiye gukemurwa kugira ngo intego y’iyi politiki yo ‘kutagira n’umwe uhezwa’ igerweho.

Nkaka Ezza ufite ubumuga bwo kutumva yavuze ko polisi isanze ufite ubumuga bwo kutumva afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga yarwamburwa, akabibona nko guhezwa ku isoko ry’umurimo no kwamburwa uburenganzira.

Ati “Abantu bafite ubu bumuga bashobora gutwara bareba mu ndorerwamo y’imbere ndetse no mu mpande z’imodoka, rero turifuza ko iri tegeko ryavanwa mu gitabo kuko dushoboye gutwara kandi bikaba byadutunga.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Huss Monique, wagejejweho icyo cyifuzo kuri uyu wa Kane, yavuze ko ari inshingano ze nk’umuyobozi gukorera ubuvugizi abaturage mu gihe ari ngombwa.

Ati “Ibyifuzo by’abantu bafite ubumuga, iyo twahuriye mu nama ngari nk’ iyi ibyo batanga turabyakira ndetse tukabigeza ku nzego zibishinzwe n’ ubundi rero ubutumwa buragezwa aho bugomba kugera.”

Si ubwa mbere abafite ubumuga bagaragaza iki kibazo bibaza impamvu mu Rwanda batemererwa gutwara imodoka kandi bagenzi babo bo muri Uganda bo babyemererwa. Bivuza ko itegeko rivugururwa kuko byabafasha kwitwarira imodoka bagiye nko ku ishuri cyangwa ku kazi.

Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaza ko iyo umuntu afite ubumuga bwo kutumva, adashobora kumva amahoni y’imodoka zimuri inyuma. Ni ukuvuga ko hari abamuri inyuma na bo bafite imodoka bakamuterera ihoni adashobora kumva, bikaba byateza impanuka.

Gusa ibi hari abatabivugaho rumwe kuko ngo ibinyabiziga bigira indorerwamo zireba ibiri inyuma (rétroviseur) ufite ubumuga yareberamo akabona ibindi binyabiziga bimuri inyuma.

Hari ibindi bigikeneye kwitabwaho

Umuyobozi w’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Beth N. Mukarwego, avuga ko hari ibiri muri politiki y’abafite ubumuga bikeneye kwitabwaho.

Atanga urugero rwo mu burezi aho imyigire y’abana bafite ubumuga ikiri hasi mu bijyanye no kuzana ibikoresho abana bashobora gukoresha mu myigire yabo, abarimu bashobore kumenya gutegura imyigishirize yabo.

Ati “Abana bamwe bafite nk’ubumuga bwo mu mutwe bamwe badashobora kwicara igihe kirekire kugira ngo umwarimu abigishe, usanga benshi basubizwa mu rugo kubera ko nta bushobozi bafite bwo kubafasha”.

Ibindi bibazo bikwiriye kwitabwaho ni iby’ubuvuzi, aho abantu bavurwa ariko ugasanga hahandi hatangirwa serivisi, abakira umuntu bamwe ntabwo bazi uburyo bwo kwakira abantu bafite ubumuga.

Ikindi ni ibijyanye n’urugendo, aho imodoka zitwara abagenzi ubu hari abafite ubumuga badashobora kugenda muri zo modoka, ntibashobore kurira imodoka kuko ziri hejuru. Abatabona badafite uburyo bwabamenyesha aho bageze igihe bateze imodoka rusange.

Dr Mukarwego avuga ko hari n’imbogamizi mu bijyanye n’akazi, aho usanga abantu bafite ubumuga barangiza kwiga ariko kubona akazi bikagorana. Urugero nk’ umuntu ufite ubumuga bwo kuba mugufi bikabije wize ubwarimu kubona akazi bikagorana cyane cyereka bagiye mu bigo by’abafite ubumuga bwihariye.

Ati “Abatabona bafite ikibazo cyo kutabona akazi k’ubwarimu kubera ibikoresho bike n’ibyo bakoreshaga biga ntibabitahana; ugasanga no kwandika babiheruka bakiri ku ntebe y’ishuri aho ashobora kumara imyaka itanu nta kazi yanakabona ugasanga ntabwo bibuka ibyo bize”.

Dr Mukarwego avuga ko politiki y’abafite ubumuga iramutse ishyizwe mu bikorwa ibi bibazo byazakemuka ariko ubu biracyahari kandi birakomeye.

Dr Mukarwego avuga ko politiki y’abafite ubumuga iramutse ishyizwe mu bikorwa ibibazo bihari byazakemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .