Inkoni zera bazihawe binyuze muri gahunda ngari ya MTN Rwanda yiswe Twese Initiative ikubiyemo uburyo bunyuranye bwo kudaheza abafite ubumuga kuri serivise zayo no kubafasha kwisanga mu muryango mugari.
Ni gahunda yatangiye mu 2021, hatangwa inkoni zera mu gikorwa cyiswe ‘Dinner in The Dark’ aho abantu b’ingeri zitandukanye bacyitabira bagasangira n’abafite ubumuga bwo kutabona mu ndetse bagahabwa izo nkoni zera.
Kuva icyo gihe iyo gahunda imaze gutangirwamo inkoni zera zirenga 800.
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bahawe izo nkoni bavuze ko batari kubona amikoro yo kuzigurira, ku buryo bamwe muri bo bari baratangiye kwiheba.
Bagaragaje uburyo byari urugamba kugira ngo bagere aho bageze uyu munsi mbere y’uko bamenya umuryango Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB).
Ugiriwabo Julienne utuye mu Murenge wa Jali yasobanuye ko yagize ubu bumuga mu 2013 ubwo yari umubyeyi, abihuriramo n’ingorane nyinshi kuko yamaze imyaka itatu nta nkoni afite.
Ati “Abafite ubumuga bwo kutabona nababonaga ku muhanda bamwe basabiriza, bimbayeho nananiwe kwiyakira. Narigunze nkajya mpamagara abantu ngo baze kuntwara, ngasa n’ubabereye umutwaro cyangwa nkagenda nteze moto gusa.”
Yakomeje ati “Nyuma naje kumenya RUB, ndayigana, mbasha guhabwa inkoni yera. Kuva mu 2016 bayimpa, ahantu hose njyayo nijyanye muri Kigali no mu ntara. Njya no hanze y’igihugu nijyanye. Iyi nkoni yambereye ubuzima, turashima MTN yadutekerejeho.”
Nyaminani Abraham utuye mu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko yagize ubumuga ubwo yari afite imyaka 23, akiri ingaragu, gusa agira amahirwe umuryango we ntiwamutererana.
Yasobanuye ko mu 2017 ari bwo yamenye ko inkoni yera ibaho, ndetse aranayihabwa.
Inkoni yera ifasha abafite ubumuga kugenda mu nzira bakamenya icyababangamira mbere y’uko bakigeraho ndetse ikaburira ababona ko mu gace barimo ko hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona bityo bagomba kumworohera.
Ati “Baduhaye amahugurwa yo gukoresha inkoni yera, baranayiduha kuva icyo gihe mpinduka umuntu w’umumaro. Natangiye gufata inkoni nkamanuka imisozi njya kuvoma. Hari n’isoko twari duturanye, nkabasha kujyayo ndetse nkanafasha ababyeyi mu mirimo yo guhinga kuko twabaga mu cyaro.”
Mukabunani Uwera Ernestine utuye i Nyarugunga yasobanuye ko byari imbogamizi kubaho adafite inkoni yera, agaragaza ko nyuma yo kuyihabwa, ubu ashobora kwiyobora, akanayobora abandi.
Ati “Nagize ubumuga njya muri koma, nyimaramo amezi atandatu, nkanguka imboni zarangiritse, ndahuma. Mvuye mu bitaro byari bigoye kuko nashoboraga kugenda nkagwa mu cyobo, mu biziba se cyangwa nkagonga ikintu kiri imbere yanjye. Aho mboneye inkoni byaranyoroheye kwiyobora nkaba nanayobora n’abandi.”
Kabalinda Emmanuel utuye mu Murenge wa Gatenga akaba n’umwalimu muri RP/Kicukiro College yatangaje ko inkoni yera yahawe yamufashije gukomeza akazi no gutunga umuryango we.
Ati “Mu buzima, abafite ubumuga si bo bafite ibibazo bonyine kuko n’abatabufite hari ibyo badashoboye. Ni uburwayi bushobora kuza kandi butabuza ubuzima gukomeza kuko ukorana n’abandi mukuzuzanya.”
Umukangurambaga muri RUB, Uwizeyimana Tite, yatangaje ko uyu muryango ufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guha inkoni zera abanyamuryango bawo, ku buryo ubu abazihawe bageze kuri 40%.
Kuri MTN Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye bafasha RUB, Uwizeyimana yagize ati “Mu Rwanda turashima MTN cyane kuko ni yo imaze kuduha inkoni nyinshi kurusha abandi baterankunga bose dufite. Nko mu bantu 40% twahaye inkoni, abagera kuri 20% ni yo yadufashije kuzibaha.”
Uwizeyimana yasabye abandi bafatanyabikorwa gufasha RUB mu kugurira abafite ubumuga bwo kutabona inkoni kuko abenshi ari abatazifite dore ko abarenga 50% by’abafite ubumuga mu gihugu hose nta zo bafite.
Gutanga inkunga y’inkoni zera bisaba kugana aho RUB aho ikorera ku Muhima mu Mujyi wa Kigali cyangwa ukabahamagara kuri nomero itishyurwa 8100.
Twese Initiative itegenya kwita ku bafite ubumuga mu buryo bunyuranye harimo kuba amatangazo yamamaza ya MTN azajya yongerwamo umuntu ubasemurira, kongera abafite ubumuga muri gahunda ya MTN yitwa Global Graduate Program gutunganya amashami ya MTN Rwanda ku buryo abasha kwakira n’abafite ubumuga.
Binyuze muri Twese Initiative kandi kuva mu 2021 bamwe mu bakozi ba MTN batangiye kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo babashe kujya bakira abafite ubumuga ndetse hari na nomero ya WhatsApp yo gufashirizaho abakiliya bafite ubumuga bwo kutavuga yashyizweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!