00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, banasobanurirwa amategeko abarengera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 May 2022 saa 04:30
Yasuwe :

Abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 30 barimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahuguwe ku bijyanye n’uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere, ibibi by’uburaya ndetse n’ingaruka zabyo.

Aya mahugurwa bayaherewe mu Karere ka Musanze, yitabiriwe n’abakobwa n’abagore baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umutesi Béatrice watanze aya mahugurwa yavuze ko abo bahuguye babyishimiye cyane ko benshi batari basanzwe bagira amahirwe yo kubona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere n’ingingo zibarengera igihe bahuye n’ihohoterwa.

Yagize ati “Icya mbere ni ukubanza kubona amakuru na serivisi ku buzima bw’imyirorokere. Ntibabasha kubona amakuru kubera ubumuga bafite, kubera n’ihezwa bakunda gukorerwa muri sosiyete.”

“Nk’umugore cyangwa umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge, ntazabasha gukurikirana amakuru ku buzima bw’imyororokere ngo abe yamenya uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ngo abe yamenya ati ‘ese ni irihe tegeko ryandengera igihe naba nahohotewe, ngo abe yamenya ukwezi k’umugore.”

“Ariko namara kubimenya, ntabwo dushidikanya ko azabasha kumenya uko bwa burenganzira bwe abuharanira. Mbere y’amahugurwa twasanze nta bumenyi bari bafite. Urugero nko kumenya kubara ukwezi k’umugore wasangaga benshi batabizi ariko iby’ingenzi babibonye kandi babyishimiye.”

Umwe mu bakobwa bahuguwe ufite ubumuga waturutse mu Murenge wa Busogo, ahamya ko hari byinshi yungukiyemo kandi yiteguye kubisangiza urundi rubyiruko rufite ubumuga muri Musanze.

Ati “Nungukiyemo byinshi ku buzima bw’imyororokere; hari bike nari nzi ariko uyu munsi nungutse byinshi, harimo kuba dufite uburenganzira bwo gukoresha umubiri wacu ari uko ari twe tubishaka atari ukuba hari undi wabiduhitiyemo bitewe no kuba dufite ubumuga.”

Yakomeje agira ati “Hari imbogamizi zo kuba abaganga cyangwa abafashamyumvire dushobora kutumvikana mu kubaha amakuru ku buzima bw’imyororokere kubera kutamenya ururimi rw’amarenga.”

Tuyishimire Patrick uri muri Komite y’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Karere ka Musanze akaba ari nawe muhuzabikorwa, yavuze ko zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga basanzwe bahura na zo, bizabafasha guhangana nazo.

Yagize ati “Amahugurwa twahawe twize ku buzima bw’imyorokere, kubera ko mbere abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi nyinshi, byadufashije ku buryo twakwita ku rubyiruko rwacu. Akenshi habaho inda zitateganyijwe bamwe ntibazi indwara bashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Nshuti Anaclet ushinzwe guhuza, gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) yashimiye abafatanyabikorwa bateguye amahugurwa azafasha urubyiruko gutangira kwitinyuka no kumva ko rufite uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Amahugurwa urabona ko yari akenewe urebye bayakurikiye babaza ibibazo urabona ko bashishikajwe no kumenya ubuzima bw’imyororokere. Urebye usanga abafite ubumuga bahezwa, hari igihe usanga nk’umuntu yabyaye umwana afite ubumuga amuheza ntashake ko agaragara kandi nyamara agaragaye byatuma hari ikindi amenya.”

“Ubu ubona ko bigenda bigabanuka kubera amahugurwa atangwa. Ku buzima bw’imyorokere, abafite ubumuga bamwe usanga yumva adashobora gushaka akavuga ati ‘nta mugabo wanyemera, ariko ubu Leta yahagurukiye cyo gushimangira ko buri muturage afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.”

Yakomeje avuga ko ubuvugizi no kwigisha bikorwa n’inzego za Leta n’ibigo byigenga, byatumye imyumvire izamuka ku buryo abafite ubumuga basigaye banitabira imikino itandukanye by’umwihariko Akarere ka Musanze kakaba kanegukana ibikombe.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) ku bufatanye n’Umuryango w’Abagore bafite Ubumuga, uharanira guteza imbere Ubuzima n’Iterambere mu Rwanda (OWDHD) mu mushinga wawo witwa ubuvugizi budaheza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda za Leta watewe inkunga na Disability Right Funds.

Abafite ubumuga bahuguwe ku buzima bw’imyororokere, banasobanurirwa amwe mu mategeko abarengera
Bahuguwe ku ngingo zitandukanye
Aya mahugurwa yamaze iminsi ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .