00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga babangamiwe n’imodoka rusange zitaborohereza

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 September 2022 saa 02:23
Yasuwe :

Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba gufashwa kubona imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange zifite ibyangombwa bikenerwa nabo kuko izihari zibagora.

Ni ibibazo bavuga ko bibabangamiye kuko iyo bashatse kuva mu bice bimwe bajya mu bindi bigasaba kubaterura na cyane ko amagare yabo aba adashobora kunyura ku ngazi z’ibyo binyabiziga.

U Rwanda ruri gukora uko rushoboye kose ngo buri muturage wese agendane n’iterambere ry’Igihugu hitawe ku miterere ya buri wese.

Ibi birimo nk’uburyo bwo koroshya ingendo binyuze ku ikoranabuhanga aho ushobora kwishyura wifashishije telefoni cyangwa ugakoresha ikarita ukoza ku byuma byabugenewe imodoka ikagutwara izwi nka Tap &Go.

Ku rundi ruhande ariko si henshi mu gihugu hagaragara imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange zifite ibyangombwa byose byorohereza abafite ubumuga.

Nturanyenabo Jeremie wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko iyo akeneye gukora urugendo bimugora.

Ati “Ibigo bitwara abagenzi binyigirizaho nkana singendere ku biciro bya RURA, nkishyuzwa n’igare kandi ari inyunganirangingo”

Ni ikibazo ahuriraho na mugenzi we Rukimbira Godfrey wo mu Karere ka Kayonza, uvuga ko asabwa kwishyurira igare rye ibiciro bikikuba kabiri.

Ati “Iyo bitabaye ibyo ugenda uriterura mu gihe hari uwinjiye cyangwa asohotse kuko igare bisaba kuritereka mu muryango w’imodoka.”

Barasaba inzego zibishinzwe kubashyiriraho imodoka zabigenewe kugira ngo bajye bajya mu mirimo yabo ya buri munsi bitagoranye.

Nturanyenabo ati “Wenda mu gihe izo modoka zitaraboneka hashyirweho ingamba ku bashoferi bahutaza uburenganzira bwacu tujye tugendera ku biciro byagenwe kuko twese tureshya imbere y’amategeko”

Mu 2019 Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange (RFTC), ryongeye mu mihanda y’i Kigali imodoka nini 11 zitwara abagenzi, zifite umwihariko wo kugira inzira n’imyanya yagenewe abafite ubumuga.

Zari zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’abafite ubumuga nibura babiri bagendera mu tugare.

Icyo gihe RFTC yagaragaje ko hari izindi zigera kuri 30 yatumije zagombaga kwiyongera kuri izo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitwara abagenzi ku buryo bwa rusange (Jali Transport), Twahirwa Innocent yavuze ko impamvu bene izi modoka ziba ari nke ari uko ziba zihenze kurusha izisanzwe.

Gusa ngo nubwo zihenze biyemeje gushaka uko bazigura buhoro kugira ngo bagire imodoka zishobora gufasha abantu bazikeneye bose.

Ati “Turatekereza kugura n’izindi. Ni ikintu gishyashya hano muri aka kazi dukora ariko turatekereza kuzajya dushyiramo amafaranga buhoro buhoro.”

Yavuze ko nubwo mu 2019 bari batangiye kuzizana ariko ubu bongeye kuzibaza bumva zarahenze kubera ubukungu bw’Isi buhagaze nabi.

Yemeza ko kugira ngo hakemuke iki kibazo byasaba kuba ari gahunda y’ibigo byose kuko n’iyo bazigura bonyine ibindi bigo bitaziguze, ikibazo kitakemuka burundu.

Ati “Ikigo kimwe kiziguze ntikiba gikorera mu gihugu hose kuko ushobora gufasha uwagize amahirwe yo kugera mu gice ikigo gikoreramo ariko ntibyakemura ikibazo ku buryo bwa rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel yabwiye IGIHE ko mu gukemura iki kibazo hari imodoka zashyizwe mu Mujyi wa Kigali mu gufasha aba bantu gusa ngo ziracyari nke.

Yemeza ko bafite gahunda yo gukra ubuvugizi zikongerwa zikagera no mu ntara.

Ati “N’izi zikodeshwa zisabwa kuba zidaheza abafite ubumuga ku buryo uje wese yaba umushyitsi cyangwa undi wese uyikeneye yamufasha gukora ingendo mu gihugu.”

Ku kijyanye n’abatwara ibinyabiziga babavangura ndetse bakabasaba amafaranga y’umurengera, Ndayisaba avuga ko bidakwiriye ahubwo bagafashijwe kugenda mbere y’abandi.

Ati “Twatangiye kwigisha ibigo bitwara abagenzi kugira ngo turebe ko babyumva neza bakabishyira mu bikorwa ariko ikizabikemura burundu ni ugushaka izo modoka.”

U Rwanda rwihaye intego y’uko nibura mu 2024, Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bishimira serivisi bahabwa nibura ku kigero cya 90%.

Ibigo bitwara abantu bigaragaza ko izi modoka zitwara abafite ubumga zihenda kurusha izindi
Hari ibigo bimwe na bimwe byari byatangiye kugura imodoka zorohereza abafite ubumuga gusa ni nke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .