Abafite ubukwe bifuzaga gusezeranira mu muhezo ku murenge, bakuriwe inzira ku murima

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Icyumweru kirashije umuntu wa mbere mu Rwanda asanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, bikaba byarahise bigendana n’ingamba zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa harimo; amateraniro ahuza abantu benshi mu nsengero n’ahandi aho ariho hose, ibirori bitandukanye birimo ubukwe, imikino n’ibindi.

Hemejwe kandi ko akazi ko mu biro gashobora gukorerwa mu rugo ku bwumvikane bw’abakozi n’abakoresha, amashuri arafungwa, abantu basabwa ko ingendo zitari ngombwa byaba byiza zihagaritswe ndetse no gushyingura uwapfuye bigakorwa n’abantu bake.

Kuva izi ngamba zafatwa, abari bafite ubukwe bagiye babwimura bakabushyira mu gihe kitazwi.

Gusa ku wa Kane tariki 19 Werurwe, humvikanye inkuru ivuga ko mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, serivisi yo gusezeranya abashaka kurushinga, izahabwa umukwe n’umugeni ndetse n’ubafotora. Iki cyemezo ngo kikaba kigamije gukumira ko abantu bakwanduzanya COVID-19.

Hariho n’abatekerezaga ko abageni n’ababahagarariye bashobora kujya kwa Padiri cyangwa Pasiteri bagasezerana batarenze abantu 10 ariko ntibisubike gahunda y’ubukwe bwabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ahantu hose hahurira abantu benshi harimo ahakorerwa ubukwe, hatanzwe umurongo ko bitagomba gukorwa.

Ati “Igishobora gukorwa ni ugutanga ubutabazi bwihuta bibaye ngombwa, ushaka gusezerana n’ubundi yakwihanganaho gato, agasezerana nyuma kuko n’ubukwe bwarahagaze n’ahandi hose.”

Gusa avuga ko wenda ahari nk’abantu barwanye cyangwa ahabaye ibiza abantu bashobora gutabara.

Guverineri Gasana yavuze ko abayobozi bose babizi ko nta wemerewe gusezeranya abashaka kurushinga.

Ati “Umurongo waratanzwe kandi ni byiza ngo turebe ko abantu babyubahiriza, abayobozi bose twababwiye ko bagomba kwirinda ibi bintu by’ibirori, ubu no gushyingura hajyayo abantu bake bo mu muryango ariko ibyo bintu by’ubukwe ntabwo byashoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yemeje ko batanze itegeko ko ibikorwa byo gusezeranya abantu bitemewe, bityo ko amakuru yatanzwe atariyo.

Yagize ati “Abayobozi b’Imirenge twababwiye ko uwari ufite umugeni amutelefona akamubwira ko bihagaze, gitifu wa Nyamabuye ngiye kumuhamagara mubaze, ariko tugomba kuvanaho icyo gihu.”

Gusa avuga ko mbere hari umuntu wigeze gushaka gusezeranira ku Murenge wa Shyogwe, avuga ko ashaka gusezerana n’umugeni we gusa.

Abayobozi ngo babanje kujijinganya kuko bumvaga biramutse ari abageni babiri gusa nta kibazo, ariko nyuma baje gusanga byateza akavuyo cyane ko nabo ubwabo bashobora kwanduzanya.

Mu Mujyi wa Kigali bimeze gute?

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko na bo batanze amabwiriza ku bayobozi bose ko gusezeranya abantu bitemewe.

Yagize ati “Ku Mirenge twese twababwiye ko badasezeranya, hari n’umuntu uherutse kumbwira ko ashaka kujya muri Canada, ko ashaka kugenda asezeranye ariko twaramuhakaniye, twebwe gahunda turimo gukora ni ukurwanya icyorezo ku giciro icyo ari cyo cyose.”

“Bagomba kubyigiza inyuma kugeza igihe iki cyorezo tukiranduye burundu, n’ejobundi ubwo twakoraga inteko z’abaturage, hari umuturage wabajije Minisitiri Shyaka Anastase kuri iki kibazo, yamusubije ko gusezeranya mu Mirenge byigijwe inyuma.”

Rubingisa avuga ko ingamba zifatwa hari abo zidashimisha, ariko bagomba kumva ko ari ku nyungu z’abanyarwanda bose.

Rubingisa agira inama abantu yo kudashyira imbere ibyo barimo gutakaza, ahubwo bakita cyane ku kurengera ubuzima bwabo cyangwa ubw’abandi.

Hari abifuzaga ko bakemererwa gusezerana mu muhezo aho kugira ngo ubukwe bwabo busubikwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .