Abafite inguzanyo za moto barinubira ba nyirazo bakomeje kubaka ‘Versement’ kandi batari gukora

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto baratakambira inzego z’ubuyobozi ngo zibakorere ubuvugizi ku kibazo bafite cyo gukomeza gusabwa amafaranga bari basanzwe bishyura ibigo byabahaye moto zo gutwara ku ideni.

Nyuma y’ingamba zafashwe mu gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Novel Coronavirus mu Rwanda, ibikorwa bitandukanye byahagaritswe. Gutwara abagenzi kuri moto na byo biri mu byasabwe ko bihagarara mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2020, cyeretse gusa igihe zitwaye ibicuruzwa by’ibanze.

Mu kiganiro cyanyujijwe ku bitangazamakuru byose mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2020, hasobanurwa ku buryo burambuye ibikubiye muri izi ngamba zafashwe; umwe mu baturage bahawe umwanya wo kugira icyo abaza binyuze ku murongo wa telefone, yasabye abayobozi ko babakorera ubuvugizi ku bigo byabagurije moto bikomeje kubaka amafaranga ya ‘Versement’.

Habinshuti Damien utuye mu karere ka Kicukiro, yavuze ko ikigo gicuruza moto za Bajaj cyababwiye ko kizakomeza kubaka ‘Versement’ mu iri bihe by’ingamba zidasanzwe, zatumye n’abatwara moto bahagarika akazi kabo.

Ati “Nagira ngo mbasabe mudukorere ubuvugizi ku bantu bafashe moto za ‘Bajaj’ ku mwenda baduhaye, ntibakomeze kutwaka ‘Versement’ muri iyi minsi tutari gukora kuko bavuga ko bazakomeza kuyitwaka.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, wari mu bayobozi batumiwe muri iki kiganiro yavuze ko iki kibazo cyumvikana ndetse ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati y’inzego bireba, aba bamotari bakoroherezwa.

Ingamba za guverinoma zo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Novel Coronavirus zisaba ko hashingiwe ku ntera iki cyorezo kimaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu ngamba zafashwe harimo ko imipaka yose ifunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda bwo burakomeza; ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibicuruzwa; imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi; utubari twose turafunzwe; resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana.

Kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, umubare w’abari bamaze kugaragaraho Coronavirus mu Rwanda ni 17, mu gihe umuntu wa mbere yabonetse ku wa 14 Werurwe 2020.

Abantu 17 byemejwe ko bayanduye bari bamaze guhura n’abandi bagera kuri 680, ubu na bo bari gusuzumwa umunsi ku wundi ngo harebwe niba nta wanduye muri bo.

Abafite inguzanyo za moto barinubira ba nyirazo bakomeje kubaka ‘Versement’ kandi batari gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza