Abafite imyaka 15 bashobora kwemererwa gutangira gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda iri kuvugurura itegeko rishobora kugena imyaka umuntu ashobora kwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ikaba yava ku myaka 18 ikagera kuri 15.

Ingingo ya 7 y’itegeko rigenga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ivuga ko umuntu wujuje imyaka 18 y’ubukure ariwe wemerewe kugana gahunda zo kuboneza urubyaro kuko uyiri munsi aba agifatwa nk’umwana.

Rivuga ko kandi umuganga uwo ari we wese ugiye gutanga serivisi z’ubuvuzi ku ngimbi n’umwangavu ubundi agomba kubanza kubimenyesha abamurera mbere yo kugira icyo amukorera.

The New Times yanditse ko yabonye inyandiko y’umushinga w’itegeko riri gusuzumwa aho ingimbi n’umwangavu wujuje imyaka 15 na we azaba yemerewe gukoresha serivisi zitandukanye zo kuboneza urubyaro nta yandi mananiza.

Igira iti “Buri muntu wujuje imyaka 15 y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’imyororokere. Kuba byabanza kwemezwa n’ababyeyi cyangwa abamurera bizajya bikenerwa ku badafite ubushobozi.’’

Ibi bije nyuma y’umwaka Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente abwiye abasenateri icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda cya 2050 mu bijyanye no kunoza gahunda zo kuboneza urubyaro, ko kubuza ingimbi n’abangavu gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro biri mu bitera kwiyongera kw’inda zitateganyijwe mu gihugu.

Yagize ati “Yego abana bari munsi y’imyaka 18 bakenera kujyana n’ababyeyi babo igihe bagannye serivisi zo kuboneza urubyaro, ariko iyo urebye usanga ari bagirwaho n’ingaruka zo gutwara inda zitateganyijwe. Ndagira ngo mbabwire ko turi guhindura iri tegeko kuko twasanze ridakwiye.”

Dr. Ngirente yongeyeho ko bidafututse ko umwarimu yakwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’inzira ziboneye zo kuboneza urubyaro nyamara izo serivisi batazikoresha.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku buzima, HDI, Aphrodis Kagaba, yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa nubwo bo bifuza ko imyaka yagabanywa ikagera kuri 12.

Ati ‘‘Hari kurebwa uko imyaka yamanurwa ikagezwa kuri 15. Nk’umuntu ukorana n’abana nakifuza ko imyaka y’abahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro yagezwa kuri 12 kuko byarushaho kuba byiza. Ntekereza ko n’imyaka 15 ari intambwe nziza kandi mu cyerekezo gikwiye.’’

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 n’Impuzamuryango y’Amashyirahamwe yita ku Burenganzira bwa Muntu (CLADHO) mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Kamonyi, Huye, Karongi, Nyamasheke, Gicumbi, Rwamagana, na Bugesera, bwagaragaje ko abana b’abakobwa bagera kuri 818 batewe inda mbere yuko bagira imyaka 18.

Imibare igaragaza ko 49% bazitewe na bagenzi babo, 20% baziterwa n’inshuti z’imiryango, 2% baziterwa n’abarimu babo naho 1% n’abazitewe n’abayobozi b’inzego zibanze.

Abana bafite imyaka 15 bashobora kwemererwa gutangira gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .