00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imitungo iri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo bagiye kubarirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2025 saa 03:46
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa n’imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.

Umujyi wa Kigali wabitangaje ku wa 16 Mata 2025, uvuga ko bizakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Iryo barura rizatangira ku wa 17 Mata 2025.

Mu itangazo Umujyi wanyujije kuri X wakomeje uti “Abafite ibikorwa aho Gare [ya Nyabugogo] isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe.”

Inkengero za Gare ya Nyabugogo zivugwa ni aho bisi zizimukira by’agateganyo mu gihe cyo kubaka.

Abarebwa n’iki gikorwa kandi basabwe kwerekana ibibaranga n’ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo.

Itangazo rirakomeza riti “Imitungo izagaragara nyuma y’iri barura ntizahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.”

Mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali ndetse hiyongeraho n’iziva cyangwa zijya mu mahanga.

Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 Frw. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Isi.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushishikajwe no kuvugurura Gare ya Nyabugogo ku buryo mu myaka itanu iri imbere izaba ikoreshwa isa neza.

Ati “Turizera ko iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo izatwara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150 Frw.

Mu bintu by’ingenzi bizaba biri muri iyo gare harimo nk’aho imodoka ziparika, aho abagenzi bategerereza imodoka, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z’umutekano, aho kuruhukira n’ibindi.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo iri ahazavugururirwa Gare ya Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .