00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite imishinga mito n’iciriritse barataka ibihombo batewe na Covid-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Abafite imishinga mito n’iciriritse barataka ibihombo bikomeye batewe n’ingamba zimaze iminsi zishyizweho mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19 mu gihugu aho bamwe bafunze imiryango abandi bagahindura ibyo basanzwe bakora ariko ntibigire icyo bitanga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021 ni yo yongeye kugarura ingamba zikaze zirimo ko ingendo zihuza uturere zibujijwe, ibikorwa byemerewe gukora bigafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko saa moya abantu bose bagombaga kuba bageze mu ngo.

Ingamba zakomeje kugenda zirushaho gukazwa, amashuri na Kaminuza byo mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali birafungwa, bigeze ku wa 14 Nyakanga 2021 hemezwa ko ibyo bice bishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mbere y’iyo Guma mu Rugo abafite imishinga mito n’iciriritse muri Kigali bari batangiye gutaka igihombo bari guterwa n’amasaha yo gufunga ibikorwa, ku buryo hari n’abari batangiye guhindura imishinga yabo.

Bavugaga ko kwishyura ubukode bw’inzu ari ingorabahizi kuko amasaha yo gufunga agera batarakorera amafaranga.

Mitari Protais uranguriza imyenda muri Matheus, yabwiye Rwanda Today ati “Abenshi mu bafite amaduka batabihagaritse basubiye inyuma cyangwa bahindura imishinga yabo bakora ibindi nk’uburyo bwo kudahagarika. Ariko ubu uretse kuba tuza buri munsi, nta n’aya tike cyangwa ayo kurya tubona. Ubu abenshi bari gufunga [imiryango].”

Mitari yakomeje agira ati “Kubera amasaha yo gukora yagabanyijwe ndetse n’ingamba zikomeza kugenda zikazwa zishobora no kurangira hashyizweho Guma mu Rugo, [bamwe] barahinduye bajya gucuruza ibyo kurya.”

Guma mu Rugo imaze gushyirwaho, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwategetse ko restaurant yo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twayishyizwemo atemerewe kugemura ibiryo no kubiha ababitahana.

Kuba ibikorwa byinshi byafunze abantu bari mu ngo, cyabaye icyuho gikomeye kuri ba nyir’ama-restaurant kuko abayagana bari hafi ya ntabo.

Uretse kuba nta bakiliya baza, ngo kuba bakoresha uburyo bwo kugemura ibiryo mu ngo n’ubundi bibaye byemewe byabahombya kubera amatike. Benshi bahisemo guhagarika gukora, batinya kwiyongera k’ubukode bw’inzu kandi nta ho amafaranga yo kubwishyura azava.

Gufunga kw’ama-restaurant ntibibarwamo igihombo cya ba nyirayo gusa, kuko abakozi bakoresha baba batakaje akazi kandi n’abahinzi cyangwa aborozi babagemurira umusaruro wabo babuze isoko cyane ko bo bemerewe gukomeza ibikorwa.

Itangishaka Daphrose uri mu bafite restaurant i Nyabugogo, yagize ati “Uzasanga ama-restaurant make agikora nayo akora n’ibitageze kuri kimwe cya kane cy’ibyo asanzwe akora. Rero ntabwo byumvikana uko wakomeza kugira abakozi biyongera ku madeni y’ubukode bw’inzu n’ibindi uba utakaza, mu gihe nta cyerekezo gisobanutse cy’uko icyo gihombo kizarangira.”

Nubwo ubukungu bw’igihugu n’Isi muri rusange bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus, imishinga mito n’iciriritse iri mu byazahajwe nazo cyane kubera kuba icyiyubaka kandi ikeneye igihe gihagije cyo kwagura ibikorwa byayo igakomera.

Restaurant zafunze imiryango izindi zigabanya ibikorwa byayo kubera ingamba zo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .