Abafite ibibanza mu Bugesera bitabyazwa umusaruro bafatiwe ingamba zidasanzwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Mata 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwaburiye abantu bahafite ibibanza ariko bakaba batabihingamo ndetse batanafite ibyangombwa byo kubyubakamo muri uyu mwaka, ko nibageza tariki ya 5 Mata batarabihingamo bazabyamburwa bikaba bitijwe bamwe mu baturage bakabihingamo.

Ibi ubuyobozi bwabitangaje mu itangazo bwanyujije ku mirenge yose igize aka karere ndetse no mu itangazamakuru risaba abahafite ibibanza “Kubiteramo imyaka muri iki gihembwe cy’ihinga uwanyuma akazaba nibura tariki 5 Mata yateyemo imyaka yerera igihe gito nk’imiteja, ibijumba n’ibindi. Udashoboye kwihingira ubutaka asabwe kubuha abandi bakabuhinga.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri aka Karere, Igenibo Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko bafashe uyu mwanzuro nyuma yuko bafite ubutaka bunini bubarurwa nk’ubwo guhingwaho ariko abenshi bakaba ntacyo babumarisha.

Yagize ati “Nyuma yo kugira ibisambu byinshi bidahinze twahisemo gutanga amatangazo ku mirenge no mu bundi buryo kugira ngo ba nyirabyo bashake uko bahahinga, twagiye tubigirwamo inama n’inama y’umutekano itaguye y’intara, ayo masambu amenshi ari mu mirenge y’umujyi nka Mayange, Ntarama, Rweru, Gashora na Nyamata.”

Yakomeje avuga ko abazarenza tariki ya 5 Mata uyu mwaka batarabihinga bizahita bihabwa abandi baturage bakabibyaza umusaruro.

Ati “Ni ukuvuga ngo umuntu ufitemo ikibanza adafite icyangombwa cyo kubaka muri uyu mwaka agomba kugihinga, abatazabihinga tuzabitanga abaturage babihinge hanyuma wa muntu nashaka gukoresha ikibanza cye abitubwire duteguze wa muturage akivemo.”

Bugesera ifite ubutaka bwo guhingaho bugana na hegitari ibihumbi 109 zihingwa, muri izi hegitari harimo 4% by’ubutaka bumaze imyaka icumi budahingwaho.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ngo igaragaza ko impamvu aka Karere kadatanga umusaruro uhagije kaba gategerejweho mu buhinzi, bituruka kuri ubu butaka abantu bagenda bakahagura ariko ntibabukoreshe.

Ibibanza bitabyazwa umusaruro mu Bugesera bigiye gutizwa abaturage babihinge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .