Abafashwe na Polisi nyuma ya saa tatu z’ijoro bapimwe Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 14 Kanama 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyaraye gipimye Coronavirus abantu bafashwe na Polisi barenze ku mabwiriza yo gutaha mbere ya saa tatu.

Ibi bipimo byafatiwe ahasanzwe hakusanyirizwa abantu barenze ku mabwiriza yo gutaha kare, harimo Stade Amahoro, Stade ya Kigali, Stade ya Kicukiro n’ahandi.

Ni igikorwa RBC yari ifatanyijemo na Polisi y’igihugu, inasanzwe ishinzwe gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yubahirizwa.

IGIHE yatembereye muri stade zaberagamo iki igikorwa, aho abapima batubwiye ko nta muntu waje muri stade ngo atahe adapimwe kubera ubucye bw’ibipimisho.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ibikorwa nk’ibi ari ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe uko ubwandu bwa Coronavirus buhagaze mu gihugu, hibandwa ku kureba ibyiciro bitandukanye by’abantu bafite icyo bahuriyeho, mu kugira ishusho ngari igaragaza neza imiterere ya Coronavirus mu gihugu.

Ati “Ni igikorwa twakoze kugira ngo dusobanukirwe COVID-19 muri iki cyiciro, nk’uko tubikora mu bindi byiciro by’abanyarwanda. Ntibisanzwe ko dufata ibipimo mu masaha yigiye imbere ariko ni byiza kumenya ishusho y’abanyarwanda mu byiciro byose barimo kandi mu gihe cyose”.

IGIHE yabonye amakuru ko abarenga 300 bari muri Stade Amahoro bapimwe, ndetse n’abandi bose bari ku bindi bibuga.

Dr Nsanzimana yashimangiye ko iki cyorezo ari icyita rusange ku buryo serivise zo gupima zidakwiye guharibwa bamwe ngo zireke abandi. Yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bwerekana icyiciro gituma imibare y’ubwandu bwa Coronavirus yiyongera, bityo cyikitabwaho by’umwihariko.

Ati “Twapimye ibi byiciro kugira ngo tunarebe mu by’ukuri niba atari bo bakomeza gukwirakwiza ubu burwayi ariko no kugira ngo na bo bamenye ko no kuba bari aha n’ubuzima bwabo bukomeza kwitabwaho”.

Nzamwitakuze Floria, umwe mu bapimiwe muri Stade Amahoro, yavuze ko yatunguwe cyane no guhabwa igipimo cy’ubuntu kandi yari no mu makosa, ibigaragaza uburyo inzego z’ubuzima z’u Rwanda zishishikajwe n’ubuzima bwiza bw’abanyarwanda.

Yagize ati “njyewe mu ruhande rwanjye, kuba bampimye Coronavirus ni byiza kuri njye kuko bimfasha kumenya uko mpagaze, rwose ni igikorwa cyiza”.

Nzamwitakuze yavuze ko amasomo bahabwa na Polisi y’u Rwanda aho muri stade azatuma arushaho kugendera ku gihe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ati “ngiye gufata ingamba nshya zo kujya ndushaho gutaha kare nk’uko amategeko abivuga”.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yatangaje ko igikorwa nk’iki ari cyiza, kuko kirushaho no kwigisha abantu ko na bo bashobora kugerwaho na Coronavirus bityo bakazarushaho kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Wenda ibisubizo byabo nibiza bizarushaho gutanga ishusho y’aba bantu mubona polisi ihagarika buri munsi, bazamenya mu by’ukuri icyo [Polisi] iba ibarinda kandi ko n’uburyo bw’igenzura ry’aya mabwiriza rifite ishingiro kuko iki cyorezo kiracyahari.”

CP Kabera yamaze impungenge abakeka ko kuba iki gipimo gitangirwa ubuntu bishobora kuzatuma abagikeneye birara, bikarushaho guha Polisi akazi kenshi.

Ati “sinkeka ko kuba bari hano babifata nk’ibintu byoroshye, buri wese umubwiye uti ‘nkureke utahe’ yahita yiruka agataha, ntabwo rero kuza hano ari ikintu cyo gukina na cyo. Ikindi gupimwa bikwereka uko uhagaze, ariko kwirinda ni wo muti wonyine dufite. Ntabwo rero ntekereza ko bizashuka abantu kuko n’ubundi igihugu cyashyizeho gahunda y’uko abashaka kwipimiha bipimisha.”

Nyuma yo gupimwa, abari muri stade bahawe amasomo nk’uko bisanzwe, mbere yo kurekurwa bagasubira mu miryango yabo.

Igipimo cya Coronavirus ku bagikeneye gifite agaciro kari hafi ibihumbi 47200 Frw.

Inzego z'ubuzima zari zambaye imyenda yabugenewe, zafashe ibipimo abantu bose bari barengeje amasaha yo gutaha
Abapolisi baba bigisha abantu bafashwe, babasobanurira ingaruka mbi zo kurenga ku mabwiriza
Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko igikorwa nk'iki cyerekana uko ubwandu buhagaze mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .