Abaduteraga imijugujugu ubu bafite ibibazo – Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu byagiye bishaka guhitiramo Abanyarwanda uko babaho, avuga ko nubwo byagiye ‘bitera u Rwanda imijugujugu’, ubu byugarijwe n’ibibazo kubera ko byirengagije ibyo abaturage babyo bakeneye.

Perezida Kagame yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yavuze ko ibihugu byagiye bishaka amakosa ku Rwanda byitwaje ko abaturage barwo batinyagambura, hanavugwa ubumwe bw’Abanyarwanda bakabushakira igisobanuro ko ari uburyo ubuyobozi bushaka kujyana abaturage ahandi bushaka.

Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe kitagira ibibazo byacyo, kiba gikwiye kwitaho kurusha kwita ku byo abandi bakeneye. Nubwo atakomoje ku mazina y’ibihugu, Perezida Kagame yatanze ingero ku birimo kubera mu Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati "Mumbwire muri bya bihugu byaduteye imijugujugu yo kuvuga ngo turashyira abantu hamwe, ngo turakora icyaha, bariya bategeka Isi nyine. Nimumbwire kimwe muri byo kidafite ibibazo, nimukimbwire. Hari abambaye ya makoti y’umuhondo, hari abandi babikora mu bundi buryo, hari abirirwa bavuga ngo oya murashaka kuva mu muryango twagiyemo kandi murashaka kugaruka kuba igihugu, muzi ibyitwa Brexit."

"Wajya mu kinini cyane cy’imbaraga nyinshi, ibyo sinirwa mbitindaho, ariko ikibazo ni iki kandi buri wese n’abaturuka muri ibyo bihugu, barakubwira ngo politiki y’amacakubiri yatumaze. Ni ko babivuga, barabyivugira ntabwo ari ibyo mpimba."

"Bamwe baba baje kubitubwira tukavuga ngo ari ko se ko mwadukubise inkoni ishyano ryose ngo turashyira hamwe twakoze icyaha, kandi iyo politiki mwe se murayanga mute, ko ari yo mwari mwahisemo muvuga ngo ni yo nziza dukwiye gukurikira, ibagarutse ite kandi ?"

Yavuze ko ibihugu bikomeye bimaze kumenyereza abaturage babyo politiki nk’iyo u Rwanda rwabanjemo, abantu bakajya ku mihanda bakangiza ibikorwa by’amajyambere bitanariho, bagatwika nyakatsi, bagahirika inyubako za rukarakara n’ibindi.

Yavuze ko umuntu ahitamo ibimubereye adahitamo ibibereye abandi, ku buryo iyo ahisemo nabi bimureba, yahitamo neza akabyungukiramo.

Ati "Ubu nimumbwire, mu myaka 25 ishize, ibyo twahisemo nabi twicuza ni ibiki ? Nta nubwo bivuze ko turagera aho dushaka kujya, ashwi. Akazi karacyari kenshi pe, ariko inzira ni nyabagendwa, ugenda uzi ngo aho buri bwire ugeze uhafite umutekano, nibwira urongera ugende, nibwira ucumbike, ariko ni ibintui uzi bifite umutekano muri iyo nzira."

Yavuze ko ibyo abanyarwanda bakeneye ari ukuvurwa, umutekano utuma bakora ibyo bashaka byaba gucuruza, abana bakiga ndetse bakihitiramo ababayobora.

Yakomeje Ati "Iyo ureba ibintu bireba abantu, bimwe nahereyeho ibihugu bifite ibibazo, ntabwo byarebye abantu, ahubwo ni cyo kibazo bahanganye nacyo, ubu barimo barasubiza uwo mwenda. Biriya byose ubona by’imyigaragambyo n’uburakari n’iki, ni abantu babaza ngo mwaratubeshye kuva kera, tubaha ibintu byose mushaka, turabatora turabayoboka turabakurikira, murangije murimenya, igihugu cyose ubuzima bwacyo bukayoborwa na 1%, 99% bakayoborwa n’abantu bangana na 1%, n’ubukungu bw’igihugu bwose bukagenda bukajya mu bantu 1%, 99% bagakurikira."

"Aba ureba, ibi ureba, ni abantu bishyuza ibyabo, bavuga ngo mwaraduhenze, mutugenderaho, babagenderaho babagira nka moto, umuntu yicara hejuru ya moto arabagendesha. Ubu baravuga ngo oya, twanze ko mutugendera ku mugongo, mugatwara byose, tugasigarana ubusa."

Yavuze ko politiki ikwiye kuba iha abantu bose amahirwe angana, kandi agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Perezida Kagame yahise anakomoza ku bihugu byashakaga gufatira u Rwanda ibyemezo, byitwaje ko birufiteho ijambo kubera inkunga birutera.

Ati "Ni cyo twimye n’ibi bihugu navugaga bikomeye, byashatse kudutobanga hano turabangira, turabananira rwose, turababwira ngo oya. Hari n’abazaga kubera ko badufatira mu buzima bwo kuvuga ngo turabaha amafaranga y’iterambere, hanyuma ariko mugomba gukora ibi. Tukavuga ngo nimuyasubirane aho mwayavanye."

"Tukavuga ngo amafaranga yo turayakeneye, ariko amafaranga atwambura uburenganzira bwacu, nimuyagumane."

Umukuru w’igihugu yavuze ko amahitamo y’u Rwanda ari yo atuma ibikorwa by’amajyambere bigerwaho, ku buryo intambwe rugezeho itagomba gusubira inyuma na rimwe.

Yakomeje ati "Ntikwiye gusubira inyuma ishingiye ku mwirato wa bamwe cyangwa imitwe minini ya bamwe, abantu bari aho, oya. Abongabo mujye kubanza mubakosora, nibananirana buriya no kubashyira ku murongo birakunda, dufite imbaraga zihagije, iyo turi hamwe nta watunanira."

"Abigira ba kabutindi, muri twebwe, abantu dukwiye kiba dukorera hamwe, uwonguwo yaturuka he cyangwa yaba ari nde? Tugomba kumushyira mu mwanya we."

Yavuze ko mu nzira u Rwanda rurimo, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiye gutuma abarutuye barushaho gushyira hamwe kandi nta na kimwe kizabahungabanya, kuko bamaze kugaragaza ko bafatanyije bagera kuri byinshi bitigeze biba ahandi.

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kugira amahitamo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza