Abadepite banze ibisobanuro bya Minagri, basaba icukumbura ryihariye ku bibazo biri mu buhinzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Abadepite banze ibisobanuro mu nyandiko bagejejweho na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana ku bibazo biri mu buhinzi, ahubwo basaba ko hajyaho Komisiyo yihariye izabicukumbura byimbitse.

Byari ku nshuro ya kabiri Minisitiri Dr. Mukeshimana yitaba abadepite abagezaho ibisobanuro, dore ko n’ubwa mbere batashye batanyuzwe.

Kuri uyu wa Kabiri, Dr Mukeshimana yashyikirije abadepite inyandiko ikubiyemo ibisubizo ku bibazo 28 bari bamubajije, anayitangaho ibisobanuro.

Iyo nyandiko yari ikubiyemo ibisubizo ku bibazo birimo icy’imbuto zituburwa zikiri nkeya, ibibazo by’amakusanyirizo y’amata adakora neza, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi upfa ubusa kubera kubura abawugura, ibibazo biri muri gahunda yo kuhira n’uburyo ibikoresho byifashishwa abahinzi bagaragaza ko bihenda.

Yabajijwe kandi ibijyanye na gahunda yo guhunika imyaka idakorwa uko bikwiye bigatuma hari umusaruro inganda zanga kuko utujuje ubuziranenge, ibibazo by’imisoro ihanitse icibwa abahinzi b’umuceri mu bishanga byatunganyijwe bigatuma n’ibiciro by’umuceri biba bihanitse n’ibindi.

Minisitiri Mukeshimana yagerageje gusubiza bimwe muri ibyo bibazo ariko birangira abadepite batanyuzwe.

Ku bijyanye n’amakusanyirizoy’amata adakora neza, yavuze ko amenshi yari afite ikibazo cy’umuriro muke ariko ngo batangiye gukorana n’izindi nzego ngo wongerwe.

Ku bijyanye na gahunda yo kuhira imyaka, yavuze ko ubu mu Rwanda hari ubuso bungana na hegitari 36 500 bwuhirwa mu bishanga n’ubundi bwuhirwa imusozi, bakaba bari gukora igishushanyo mbonera cyo kuhira kugira ngo hazagaragazwe neza ahantu hakenewe kuhirwa.

Ku kibazo cy’imisoro ihanitse icibwa abahinzi bahinga mu bishanga by’umuceri , Dr Mukeshimana yavuze ko bagiye gukorana n’inzego bireba bakabiganiraho bigakemuka. Umusoro ucibwa abaturage uri hagati y’ibihumbi 80 n’ibihumbi 100 Frw.

Guhenda kw’ibikoresho byifashishwa mu kuhira, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko bashyizeho gahunda ya Nkunganire yishyurira abahinzi 50 % by’ibiciro by’ibyo bikoresho andi bakayiyishyurira.

Kuba igihugu kigitumiza hanze 50 % by’imbuto zo gutera, aha minisitiri akaba yavuze ko bari kongera imbaraga zo gutuburira imbuto mu gihugu ku buryo mu myaka itatu bizaba byagezweho.

Nubwo Minisitiri Mukeshimana yamaze amasaha hafi atatu asobanurira abadepite, byarangiye batanyuzwe.

Depite Nyirabega Euthalie yagize ati “Ko komisiyo twahaye bwa mbere yatweretse ibintu bitari byiza, Umuvunyi Mukuru akatwereka uburyo serivisi z’ubuhinzi zidafasha abaturage, Raporo ya RGB ikerekana uburyo kwishima kw’abaturage muri izo serivisi biri hasi ya 50 %, mwebwe mukaba mwaduhaye ibintu bigaragaza ko ari byiza, icyo turi bwemere ni ikihe?”

Depite Nyirahirwa Veneranda we yavuze ko akurikije ibibazo biri mu buhinzi no kuba bukorwa na 70 % by’abanyarwanda bose, hakwiye amavugurura.

Icyakora yavuze ko ayo mavugurura adashoboka hatabayeho kwemera ko harimo ibibazo.

Ati “Nkurikije ibisubizo byatanzwe wagira ngo ibibazo byose mu buhinzi n’ubworozi byarakemutse nyamara siko biri. Ubwo twasuraga abahinzi n’aborozi twasanze bafite ikibazo gikomeye cy’imbuto n’inyongeramusaruro, umusaruro ntushobora kuboneka bagihinga imbuto zimaze imyaka 11 nk’imbuto z’umuceri.”

Depite Murekatete Marie Thérèse yashimangiye ko mu buhinzi n’ubworozi harimo ikibazo gikomeye, atanga urugero rw’uburyo inka ziri mu baturage n’umukamo uboneka bidahura.

Ati “Urebye umubare w’inka dufite zageze mu baturage muri raporo, ukareba n’umukamo dufite ntabwo bihura. Ubu dufite ikibazo cy’imirire mibi ku bana, ubihuje n’inka zagiye mu baturage ntabwo bihura.”

Abadepite 26 mu badepite 66 bari bitabiriye inteko rusange nibo banyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, bivuze ko umubare munini utanyuzwe.

Hemejwe ko hashyirwaho Komisiyo yihariye y’Inteko Ishinga Amategeko izacukumbura byimbitse ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, ikazatanga raporo ku nteko rusange.

Ibisobanura bya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine ntabwo byanyuze abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza