00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bongeye kuzamura ijwi ku kibazo cy’ibura ry’amazi muri Kigali

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 02:11
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bongeye kugaruka ku bukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali nyamara imishinga yakozwe yaratangaga icyizere ko azaba yageze ku baturage benshi mu gihe gito.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, yagaragaje ko hari ikibazo cy’amazi menshi apfa ubusa ataragera ku bakiliya aho yavuye kuri 44,1% mu 2020 akagera kuri 45,6 % mu 2021.

Ikindi cyagaragajwe ni uko ingano y’amazi ya WASAC yagabanutseho 10%, ni ukuvuga metero kibe zigera ku 6.392 ku munsi, bifitanye isano n’ubukene bw’ibikorwaremezo byayo bituma gusaranganya amazi mu turere tw’Umujyi wa Kigali bikirimo ikibazo gikomeye mu bice bya Remera, Kanombe, Gikondo na Nyarugenge bitewe n’uko akiri make.

Nubwo mu bice bimwe na bimwe hari impinduka zo kwishimira, mu bindi hari aho bakibona amazi kuva ku munsi umwe kugera kuri ine mu cyumweru.

Ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yitabaga Inteko Ishinga amategeko ku wa 18 Ukwakira, yongeye kubazwa iby’ibibazo by’amazi hirya no hino mu gihugu muri rusange no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

Depite Barikana Eugene, yavuze ko amazi mu Mujyi wa kigali akomeje kuba ikibazo nyamara hashize imyaka 12 hatashywe uruganda ruyatunganya rwa Nzove.

Ati “Icyo gihe Minisiteri y’Ibikorwaremezo bavuze ko ari icyiciro cya mbere hari n’icya kabiri, ko bitarenze imyaka itanu abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazaba bafite amazi 100%. Imiyoboro, ibigega n’amatiyo byarubatswe kugeza kuri Mont Kigali ariko uyu munsi abaturiye Umurenge wa Kigali nta amzi babona; ibigega ntibyigeze bigeramo amazi, abaturage bakora urugendo rurerure ukibaza ngo byagenze bite?”

“Wanajya mu Murenge wa Masaka mu gace ka Ayabaraya, Rusheshe bose bafite ikibazo cy’amazi hari igihe babona amazi rimwe mu byumweru bibiri n’ahandi mu duce twa Kigali. Umujyi wa Kigali urebye iterambere rihari, inyubako zihari, Umujyi isi yose ibereaho haracyari ikibazo cy’amazi.”

Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko Nzove iteye ikibazo kubera ko bakoresha imiti myinshi yo kugira ngo basukure amazi bitewe n’imiterere ya Nyabarongo uru ruganda rufatamo amazi ariko “birababaje kubona amazi ameneka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu tuzi uburyo iyo miti iba yaguze amafaranga y’umurengera.”

Minisitiri Nsabimana yavuze ko mu ngamba zafashwe mu kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa harimo gukoresha ikoranabuhanga ritahura ahari imiyoboro yatobotse ku bufatanye n’u Buyapani.

Ati “Hari aho usanga imiyoboro yarubatswe mu myaka nka 40 yaturitse ariko kugira ngo umenye aho yaturikiye kikaba ikibazo. Hari ibyo turimo tuganira n’Abayapani bateye imbere mu rwego rwo gutahura aho amazi yaba yamenekeye aho ari ho hose kugira ngo tubashe kugira imashini zidufashe nibura kugabanya ikibazo cy’amazi ameneka.”

Yavuze ko hari umushinga wo gusimbuza mubazi haherewe ku zishaje ariko hakaba n’umushinga wo gukoresha smart meters.

Ati "Turimo turabireba neza hari inganda tumaze gukorana na zo zaba izo mu Bufaransa, mu Butaliyani kugira ngo turebe uko uwo mushinga waba uhagaze, inyigo yararangiye y’uko dushobora gukoresha smart meters nibura tugabanye amazi ameneka."

"Hari no gukurikirana amatiyo yacu aho agenda anyura hakoreshejwe ‘censors’ cyangwa ‘Internet of Things’ aho uri hose ikagenda iguha amakuru; niba amazi agica mu itiyo ukabimenya, ukamenya ko yahagaze cyangwa itiyo yagize ikibazo. Ni ingamba turimo dufata dufatanyije n’u Buyapani cyane cyane mu nganda nshya n’imiyoboro mishya tugiye kubaka."

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ubwo yakiraga ibisubizo mu magambo bya Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste atanga ibisobanuro ku bibazo biri mu mishinga y'ibikorwaremezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .