Abadepite bemereye leta kwakira inguzanyo ya miliyari 93 Frw izifashishwa mu bikorwa by’amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Abadepite batoye Itegeko ryemerera u Rwanda kwakira inguzayo ya miliyari zirenga 93 Frw izatangwa n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) ikifashishwa muri politiki y’iterambere ry’ingufu mu gihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Abadepite ko mu rwego rwo gushyigikira Leta, Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA) cyemereye Leta y’u Rwanda inguzanyo ingana na 91 400 000 z’ama-euro, asaga miliyari 93 Frw.

Ni amafaranga azifashishwa nk’inkunga y’inyongera igenewe politiki y’iterambere ry’urwego rw’ingufu.

Iyi nguzanyo izishyurwa ku gipimo cy’inyungu kingana na 0.75% mu gihe cy’imyaka 32 izatangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu isonewe.

Yatanzwe igamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kuri gahunda y’ivugurura y’urwego rw’ingufu iterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere IDA.

Intego y’iyi gahunda ni ugufasha ikwirakwiza rya serivisi z’amashanyarazi ku buryo burambye. Iyi gahunda ishingiye ku nkingi ebyiri arizo kubaka urwego rw’amashanyarazi rufite ubushobozi bw’imari buhagije no kunoza imicungire y’ibikorwa by’amashanyarazi.

Imibare itangwa na Leta yerekana ko muri Gashyantare 2020, abaturage bari bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose bari bageze kuri 54%. Muri bo 39% babona amashanyarazi anyura mu miyoboro rusange y’insinga na 15% by’amashanyarazi atanyura mu miyoboro rusange y’insinga.

Muri Nzeri 2017 abari bafite amashanyarazi bari 40.7%. Ni mu gihe kandi amashanyarazi atakara ku miyoboro rusange y’amashanyarazi yavuye kuri 22% akagera kuri 19%.

Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Abadepite bemeje ishingiro y’uyu mushinga w’itegeko, banatora itegeko ryose ritanyuze muri Komisiyo.

Leta ikomeje gushyira imbaraga mu mishinga minini igamije kugeza amashanyarazi mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .