00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 February 2021 saa 07:37
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, riteganya impinduka zirimo kuba imyaka y’ubukode burambye iziyongera ikaba 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.

Kuva mu 2013 nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi butageze kuri hegitari imwe. Gusa ibikubiye mu mushinga w’itegeko ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu byemewe. Ni icyemezo abaturage bishimiye cyane.

Muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n’igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka.

Mu zindi mpinduka zigaragara muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ni ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro.

Indi ngingo ni imicungire y’ubutaka bwa Leta, aho ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n’uko byakorwaga.

Gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwara igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z’ubutaka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye Abadepite ko mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko, harimo imyaka y’ubukode.

Ati “Iziyongera ikaba 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda. Igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iri gabanya ryemewe.”

Dr Mujawamariya yasobanuriye Abadepite ko ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’inzego z’ibanze, buzajya bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, ikaba ari yo ibwandikwaho. Izindi nzego za Leta n’iz’ibanze zemererwe kubukoresha aho kuba ubwazo nkuko byari bimeze.

Ushingiye ku butaka igihugu gifite, 51,5 % bugenewe ibikorwa by’ubuhinzi, amashyamba agenewe 32%, ibikorwaremezo n’imijyi muri rusange bigenewe 15,1% mu gihe amazi n’ibishanga bikomye ari 8,5% by’ubuso bw’u Rwanda bungana na kilometero 26.338.

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yayoboye Inteko Rusange yemerejwemo ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .