00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya miliyari 4658,4 Frw ya 2022/2023

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 23 June 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 ingana na miliyari 4658,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, isobanurampamvu ry’umushinga w’iyi ngengo y’imari, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Kamena 2022.

Muri uyu mushinga biteganyijwe ko ingengo y’imari iziyongeraho miliyari 217,8 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022 yageraga kuri miliyari 4440,6 Frw.

Amafaranga ava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo z’amahanga afite uruhare rugera kuri 80,5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta hazakoreshwa amafaranga agera kuri miliyari 2073,3 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 44,6% by’ingengo y’imari yose.

Mu bikorwa byo kwihutisha iterambere ry’ubukungu hazakoreshwa miliyari 2723,5 angana na 58,5% by’ingengo y’imari yose mu gihe ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe miliyari 1227,7 bingana na 26,4%. Ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere myiza byagenewe miliyari 707,1 Frw ahwanye na 15,2%.

Abadepite babanje gukora ubusesenguzi bugamije kunoza imbanzirizamushinga ndetse inama zatanzwe zitaweho uko bishoboka hakurikijwe amikoro y’igihugu nk’uko Dr Ndagijimana yabisobanuye.

Yakomeje avuga ko iyi ngengo y’imari yateguwe mu gihe isi igihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda muri rusange.

Izi ngaruka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibyo igihugu gikura hanze.

Dr Ndagijimana yavuze ko hakozwe ibishoboka kugira ngo gahunda yo kwihutisha iterambere, gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 n’ingamba zose leta yafashe zo guhangana n’ingaruka za Covid-19 bizashoboke mu mwaka utaha.

Nubwo bimeze bityo yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko, impungenge z’uko izi gahunda zishobora gukomwa mu nkokora n’ibibazo bishingiye ku bukungu ku rwego mpuzamahanga.

Yakomeja agira ati “Kubera ko u Rwanda ruhahirana n’amahanga ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubukungu n’ingengo y’imari nabagaragarije bishobora kuzahura n’inzitizi ziturutse ku miterere y’ubukungu ku isi. Ariko leta izakomeza gukurikiranira hafi uko ubukungu buhagaze ku isi n’ibibazo bitandukanye no gufatanya n’abikorera kugira ngo ingaruka z’ibibera hanze y’u Rwanda dushobore guhangana na zo tubungabunga ubukungu bwacu kandi duharanira ko bukomeza gutera imbere.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’iyi ngengo y’imari. Biteganyijwe ko Umutwe wa Sena uzakora isesengura ryawo mbere yuko wemezwa.

Imishinga minini iteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/2023

Mu nkingi yo kwihutisha iterambere imishinga minini yagenewe amafaranga irimo ugamije kugeza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu wagenewe miliyari 14,2 z’amafaranga y’u Rwanda. Hari uwo kubaka urugomero rw’amazi ku mugezi w’Umuvumba ruzakoreshwa mu kuhira imyaka no gufasha mu bworozi no gutanga amashanyarazi mu ngo wagenewe miliyari 29,2 Frw.

Hazubakwa na none urugomero rwa Nyabarongo II aho umushinga warwo uzashyirwamo miliyari 16,6 Frw z’amafaranga y’u Rwanda naho umuyoboro w’amashyanyarazi uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzatwara miliyari 13 Frw.

Hari umushinga wa kubaka umuyoboro w’amashanyarazi wa Mamba-Rwabusoro-Rilima wagenewe miliyari 9,2Frw.

Indi mishinga irimo uwo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 z’amavuta i Rusororo uzashyirwamo miliyari 14,7 Frw, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku inama n’imurikabikorwa wa miliyari 10,4 Frw, kubungabunga ububiko bw’ibinyampeke uzashyirwamo miliyari 7,4 Frw, uwo kubaka amakaragiro y’amata wagenewe miliyari 3,2 Frw n’iyindi.

Hateganyijwe na none imishinga irimo uwo kwagura umuhanda Sonatube-Gahanga-Akagera wa miliyari 9,7 Frw uri hafi kuzura, umuhanda wa Kagitumba-Gabiro wa miliyari 5,7 Frw, uwa Nyagatare-Rukomo wa miliyari 1,8 Frw, umuhanda wa Kibeho-Munini wagenewe miliyari 8,2 Frw, uwa Ngoma-Ramiro wagenewe miliyari 26,8 Frw no kubaka imihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali bizatwara miliyari 40 Frw.

Mu rwego rw’imiberho myiza hazashyirwa amafaranga agera kuri miliyari 15 Frw mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura n’uwo kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze hagamijwe kongera umubare w’abakozi bashoboye wagenewe miliyari 26,5Frw.

Hazubakwa ibikoraremezo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizagenerwa miliyari 18,4 Frw naho gushyira ibikorwaremezo bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda bizatwara miliyari 7,3 Frw.

Kurwanya igwingira mu bana n’imibereho mibi bizatwara miliyari 10,7 Frw, gutanga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ku bana bari hagati y’amezi atandatu na 22 ndetse n’abagore bonsa bitware miliyari 11 Frw.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yakomeje ivuga ko umushinga wo gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid-19 uzashorwamo miliyari 28,4 Frw naho kurwanya malaria n’izindi ndwara zirimo igituntu bikaba byaragenewe miliyari 85 Frw n’ibindi.

Inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yabaye hakoreshejwe iyakure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .