Abadepite batahuye umuhanda wa baringa watwaye miliyari 1.54Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’Abadepite, ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu ya mbere ya 2019/2020, yagaragaje ko hari imishinga ya leta idindira n’indi idakorwa.

Iyi komisiyo ubwo yagezaga ku mutwe w’abadepite raporo yayo mu cyumweru gishize, yagaragaje ko mu ngendo yakoreye hirya no hino mu turere hagati ya tariki 2-13 Werurwe 2020, hari umuhanda yasanze waragombaga gukorwa ariko ukaba utarakozwe.

Uwo muhanda ureshya na kilometero 28 ni uwa Bakokwe- Kiyumba- Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 1.54Frw.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, Omar Munyaneza, yagize ati “Ubwo twasuraga aho hantu umuhanda wagombaga kubakwa, nta kimenyetso cyawo twabonye ndetse nta n’igisobanuro cy’aho amafaranga yagiye”.

Muri rusange, Komisiyo yasanze igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari kikiri hasi ugereranyije n’amezi yari asigaye, ariko igaragarizwa impamvu zirimo amafaranga atabonekera igihe, abaterankunga batinda gutanga amafaranga n’ibikorwa byatinze kubera inyigo cyangwa amasoko byatinze gutangwa.

Mu turere twose muri Werurwe 2020, twari tumaze gukoresha miliyari 322.6Frw ku ngengo y’imari, bingana na 48%. Kuva tariki ya 1 Nyakanga 2019 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2019 hari hamaze gukoreshwa miliyari 245.4 Frw, bingana na 36%.

Komisiyo yagaragaje ko hari ibibazo bitarakemuka mu ivugururwa ry’ingengo y’imari bituma hari imishinga idindira. Birimo nk’imishinga itangira gukorwa igahagarikwa kubera ko ingengo y’imari yari igenewe yagiye mu yindi mishinga yihutirwa, n’imishinga y’iterambere itarakorewe inyigo ihita ikurwa mu ivugururwa.

Ibindi bibazo biri mu itangwa ry’amasoko birimo inyigo z’imishinga n’itangwa ry’amasoko bifata umwanya munini bigatuma imishinga itinda gutangira, amwe mu masoko atangwa hatabanje gutegurwa aho imishinga izakorerwa ndetse n’ubujyanama mu mategeko n’amasoko budatangirwa igihe.

Hari ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro bitarakemuka kandi byaragiye bigaragara no mu myaka yashize, bityo bikaba bigomba kuzaganirwaho n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu bidakemuka, babifatire ingamba hamwe bikemuke.

Ibi byatumye komisiyo ihamagaza Minisitiri w’imari n’igenamigambi ngo ajye gusobanura ibi bibazo bihari. Yanahamagaje kandi Minisitiri w’Ubuzima ngo asobanure ibibazo byagaragaye mu rwego rw’ubuzima birimo serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’inzobere z’abaganga ku bitaro bya Gahini n’ibya Rwinkwavu muri Kayonza.

Izi nzobere zahawe inshingano zo gufasha abaturage ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kikavuga ko kitazishingira serivisi zatanzwe n’abo baganga. Hari n’ibindi bibazo Minisitiri w’ubuzima azasubiza birimo Poste de Sante zidakora.

Nyuma y'ibibazo basanze mu turere, abadepite bahamagaje ba Minisitiri babiri ngo batange ibisobanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .