Abadepite batunze agatoki amakosa yakozwe mu kwishyura ibirarane bya mituweli

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Abadepite banenze Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nyuma yo kumva ko hari miliyari 4.6 Frw zayobejwe zikishyurwa ibitaro by’uturere n’ibyo ku rwego rw’igihugu, bimwe bigahabwa menshi cyane ibindi make ku buryo byatumye ibigo nderabuzima byirirwa bitaka ko bitishyuwe.

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020 nibwo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo babonye mu ngendo abadepite bagiriye mu gihugu hose mu Ukuboza 2019 na Mutarama 2020 n’ibyerekeye igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/19.

Mu bibazo yari yatumirijweho, ku isonga harimo ikibazo cy’imyenda ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Santé’ bubereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ibirarane bya mituweli biri mu byiciro bibiri; ibya mbere yuko ijya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB mu 2015 ivuye mu turere na nyuma yaho.

Mbere yuko yimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, mituweli yari ifite umwenda wa miliyari 20 281 513478 Frw.

Muri iyo myenda harimo miliyari 3.3 Frw arebana n’imyenda ya mbere ya 2012/13 yari yarishyuwe na Minisiteri y’Ubuzima. Icyo gihe kuri Konti za mituweli hariho miliyari 3.4 Frw. Hagendewe kuri iyo mibare amafaranga yasabwaga kwishyurwa yanganaga na miliyari 13.5 Frw

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yagenewe ayo mafaranga kugira ngo yishyure imyenda mituweli yari ibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima.

Ati ‘‘Minisante yahise yishyura vuba ayo mafaranga kubera ibibazo byari mu bitaro, ariko habamo Kwibeshya amafaranga yose yohererezwa ibitaro by’uturere n’ibyo ku rwego rw’igihugu naho ibigo nderabuzima ntibyayahabwa ndetse n’ibitaro bimwe bibona arenze cyangwa make ku yo byagombaga kubona.’’

Nyuma yuko bimenyekanye ubugenzuzi bwerekanye ko miliyari 4.6 Frw yagombaga kugaruzwa agahabwa ibitaro byari byabonye make n’ibigo nderabuzima byose bitari byishyuwe.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga yose yagombaga guhabwa ibitaro byagenewe make n’ibigo nderabuzima bitishyuwe yanyujijwe mu turere.

Miliyari zisaga 3.6 Frw bingana na 78% y’amafaranga yagombaga gutangwa yatanzwe muri Kamena 2016, muri Mata 2017 hatanzwe miliyoni 417 Frw angana na 9%, muri Nyakanga 2019 hatanzwe miliyoni 514 angana na 11% naho 2% angana na miliyoni 93 yari asigaye atangwa muri Werurwe 2020.

At “Aha rero nakwemeza ko ibirarane bya kera kugeza mu mpera za Kamena 2015 mbere yuko mituweli yimurirwa muri RSSB, Minecofin yamaze kubyishyura ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe .’’

-  Abakigaragaza ko batarishyurwa

Mu gukurikirana Minecofin yasanze hari uturere 10 tutarohereza ayo 2% yoherejwe muri Werurwe 2020. Uturere tutarishyura turimo Huye igomba gutanga miliyoni 8 Frw, Nyamagabe (miliyoni 8 Frw), Gisagara (miliyoni 65 Frw), Kamonyi (miliyoni 1.8 Frw), Nyanza (miliyoni 8.8 Frw), Nyaruguru (miliyoni 2.8 Frw), Ruhango (miliyoni 6 Frw), Nyamasheke (miliyoni 3 Frw), Nyarugenge (miliyoni 2 Frw) na Gisumbi (ibihumbi 209 Frw).

Bimaze kumenyekana utwo turere ngo twasabwe kwihutira kuyatanga. Gusa ngo ikindi kibazo cyagaragaye ni uko hari ahoherejwe amafaranga ariko ntibihuzwe n’ibyo birarane ngo berekane ko byishyuwe, bigatuma bikomeza kubarwa.

Depite Mukabunani yanenze uko kwibeshya kwabayeho asaba ko ababikoze bagaragazwa bakabiryozwa kuko byatumye ibitaro bimwe n’ibigonderabuzima bigira ibibazo by’amafaranga.

Ati ‘‘Aha ngaha ni ibintu bigayitse kubera ko Minecofin ntabwo yari kwishyura amafaranga mesnhi ngo ikore ririya kosa ririnze gukururuka rikagera uyu munsi ibitaro n’ibigo nderabuzima bigaragaza ingaruka bafite zo kubura amafaranga kubera amakosa yakozwe.’’

‘‘Minisitiri ntiyanatubwiye abakoze aya makosa ngo anatubwire ese barahanwe muri wa mucyo twese twemeranyijeho? Ko abantu bakwiye kubazwa ibyo bakora, yatubwira abakoze ayo makosa. Ni bande bibeshye? Niba bataranabikoze ku bwende ariko ntibyumvikana guterura amafaranga ukayajyana ahatariho kugeza uyu munsi akaba atarasubizwa ahubwo uturere akaba aritwo dushyizweho igitutu.’’

-  Inzira yo gushaka ibisubizo ku bibazo bikiri muri mituweli

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko kuva muri Nyakanga 2015 ibibazo bya mituweli byabonewe ibisubizo nubwo ubushobozi bwo kwishyura butari buhagije ugereranyije n’ikiguzi cy’ubuvuzi kuko gukoresha serivisi y’ubwo bwishingizi byagiye bizamuka.

Ikiguzi cyo kwivuza cyagiye kizamuka bigereranyijwe n’umusanzu utangwa n’abanyamuryango bikomeza gutera icyuho ku buryo n’ubundi mu myaka ine ibarwa kugeza mu 2018/19 mituweli yari igifite icyuho cya miliyari 67.2 Frw.

Gusa ngo kugeza muri Kamena 2019 yose yari amaze kwishyurwa kubera ibisubizo leta yagiye ishaka naho umwaka ushize w’ingengo y’imari usize icyuho cya miliyari 20.6 atarishyurwa.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’ubushobozi buke bw’imari ya mituweli, leta yashatse igisubizo cy’aho yava binyuze mu nkunga itangwa na leta ya miliyari 6 Frw ava mu ngengo y’imari, n’ahandi hantu hatandukanye hose hazajya hava milyari 27 Frw ku mwaka azajya yiyongera kugira ngo icyo kibazo gikemuke vuba.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Abadepite ko kugeza ubu amafaranga yose yagombaga guhabwa ibitaro byari byahawe makeya n’ibigo nderabuzima bitishyuwe yamaze gutangwa anyujijwe mu turere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .