Abadepite batunguwe no kumva Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rurenganwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, bavuze ko bitumvikana uburyo abantu bakomeza gusuzugura Urwego rw’Umuvunyi rwagombye kurenganura umuturage, ku buryo bigera aho rutsindwa mu nkiko mu buryo butumvikana.

Intumwa za rubanda zabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yagezaga ku Nteko Rusange raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Mu gutanga iri raporo, Murekezi yavuze ko hari ibibazo bya ruswa bagiye bakurikirana mu nkiko birimo ibirebana na ruswa, bimwe bakabitsinda ariko ibindi bakabitsindwa mu buryo bavuga ko budasobanutse.

Mu kugaragaza uko ikibazo gihagaze, Murekezi yavuze ko hari ibirego icyenda bakurikiranye mu nkiko birebana na ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rutsindamo imanza birindwi, bibiri rurabitsindwa.

Murekezi yagize ati “Twareze Avoka, umukozi wo muri Nyagatare wakoraga mu by’ubutaka n’uwamufashaga kurigisa imitungo y’abaturage, twarabatsinze mu nkiko zibanze no mu rwisumbuye ariko bageze mu bujurire baradutsinda ariko ukabona ko bitumvikana ukuntu badutsinda, ku buryo ubu twohereje ikibazo kwa Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo arenganure rubanda.”

Yakomeje agira ati “Twasanze ko badutsinze mu buryo bitumvikana na gato, ugasanga umuntu afite umushinja ariko byagera igihe cyo kuburana wa muntu akabura, tugasaba ko urubanza rwigizwayo ngo azabanze aboneke ndetse n’urukiko rukatubwira ko ruzamwishakira ariko igihe cyo kuburana kikagera umuntu akabura, ukabona urukiko ruravuze ngo turaruca ntacyo bitwaye, bati urwego rw’umuvunyi ruratsinzwe, ibi bigatuma twumirwa, ariko tukabyemera kuko icyemezo cy’urukiko ntigihinyurwa, icyo twakoze ni uko twakurikije inzira z’amategeko twandikira perezida w’ukiko rw’ubujurire ngo abe yaturenganura.”

Abadepite bumijwe no kumva ko Urwego rw’Umuuvunyi narwo rurenganwa

Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko bitumvikana uburyo uru rwego ruvuga ko rwakorewe akarengane, kuko ibi bituma umuturage wari ufite icyizere kuri rwo acika intege.

Yagize ati “Niba umuntu yambuye abaturage hanyuma mugatsindwa nk’urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya akarengane, mwumva ishusho bitanga ari iyihe, abagize uruhare bose mu gukinisha Urwego rw’Umuvunyi bagomba nabo kubibazwa.”

Depite Mutesi Anitha we yavuze ko aho kugira ngo urwego abantu bizera rukaba ari narwo rufata ibyemezo bya nyuma, abantu bajye bagenda baruce amazi bikagera n’aho barutsinda mu nkiko, byaba bibabaje.

Yagize ati “Numva hakwiye gufatwa izindi ngamba zihariye ibi bibazo bigacika, abantu bakubaha Urwego rw’Umuvunyi kuko ni urwego natwe twubaha kandi duha agaciro.”

Murekezi yabwiye abadepite ko ikibazo cya ruswa koko gihari kuko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ubwe, yagaragaje ko hari abakozi 40 bo mu nkiko bahanwe kubera ikibazo cya ruswa.

Ati “Hari ubwo koko bigaragara ko n’abo bacamanaza hari ikibazo cya ruswa kibarimo, abo bagezwa imbere y’inama nkuru y’ubucamanaza bakisobanura, iyo dusanze ibyo bavuga nta reme bifite barahanwa bakirukanwa, ariko kwirukanwa ntabwo bihagije ahubwo bacibwa urubanza kuko baba batatiye ibanga.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga rwakiriye ibibazo by’akarengane 3,920 birimo 480 byakiriwe mu nyandiko.

Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko bajya batsindwa bakumva barenganyijwe mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .