U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bijyana no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Gusa hari amwe mu mashuri atangira kwigisha amasomo ngiro nyamara imfashanyigisho zidahari, ku buryo abanyeshuri bigishirizwa byinshi mu bishushanyo.
Mu ngendo Abadepite bakoreye mu turere dutandukanye kuva ku wa 24-26 Ukwakira 2024, basanze mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya GS Nyagisozi nta mfashanyigisho bagira zifashishwa mu masomo yo gutwara no gukanika imodoka.
Depite Uwumuremyi Marie Claire yagize ati “Hagaragaye amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro ariko badafite ibikoresho byo kwimenyereza imyuga baba biga, urugero ni GS Nyagisozi yo mu Murenge wa Cyabakamyi bigisha ubukanishi bw’ibinyabiziga ariko hakaba nta modoka ihari bigiraho bakaba bagomba kwigira mu Karere ka Ruhango.”
Yavuze ko abana bo muri aka gace bakunze aya masomo ku buryo batabonye akazi muri uyu murenge bajya n’ahandi ariko ngo “usibye no kuba nta modoka yo kwigiraho bafite urebye no mu murenge wose imodoka ihataha ni iya Gitifu w’Umurenge gusa. Ubwo rero bajya kwigira mu Ruhango.”
Depite Mukabunani Christine yahamije ko kuba mu ishuli rya GS Nyagisozi bigisha gutwara imodoka no kuzikanika nyamara nta modoka n’imwe ihari bikwiye gukurikiranwa mu buryo bwihuse abahiga bagahabwa uburezi bufite ireme.
Ati “Abanyeshuri bazakora ibizamini nk’abandi ariko batarigeze bigira ku modoka n’imwe, njyewe nabyita kubapfunyikira rwose nta kubigisha birimo.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi kigaragara mu mashuri menshi mu gihugu.
Ati “Icyo nagira ngo mubwire ni uko bitaba ari n’iri shuri gusa ukurikije andi makuru tugiye dufite ku bijyanye n’amashuri ariko ngira ngo mvuge ko Komisiyo y’Uburezi irimo gukurikirana ibijyanye na politike y’uburezi hirya no hino mu mashuri igenda isura, ntekereza ko hari na byinshi tuzakuramo ku bijyanye n’amashuri.”
Mu bugenzuzi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, hasuzumwa niba ishuli ryujuje ibisabwa rigahabwa icyangombwa cyo gukora mu mwaka w’amashuri, abo basanze bituzuye bagahabwa umwaka wo kubitunganya, byakomeza kunanirana bigahagarikwa.
Hari amakuru avuga ko mu mashuli yigenga, iyo bamenye ba rwiyemezamirimo ko bazagenzurwa bakodesha ibikoresho nk’imodoka, imashini zidoda, izibaza n’ibindi byifashishwa n’abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga biga, ubugenzuzi bwarangira bakabisubiza nyirabyo.
Magingo aya imirenge yose yo mu gihugu yagezemo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, inzego ziyareberera zigahamya ko zigenda ziyagezaho ibikoresho uko ubushobozi buboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!