Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yasohotse muri Kamena 2024 igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi biri mu Rwanda byinshi biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, baganiriye na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, Amb. Nkulikiyinka Christine, bamugaragarije ko kuba Abanyarwanda 90,3% bakora imirimo itanditse biteye inkeke kuko badashobora kubasha kwiteza imbere.
Perezida wa Komisiyo, Depite Ndangiza Madina, yifashishije raporo yakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko basanze abakora ubwubatsi 41,46% ari bo Bambara ibikoresho byo kubarinda impanuka gusa, mu gihe abayede usanga bazamura amabuye na sima nta cyo kubakingira bafite.
Ati “Iyo urebye abubatsi b’izi nyubako tubona usanga enjeniyeri ari umwe ariko hari abafundi hari n’abayede batagira amasezerano hari igihe umuntu abahemba nko mu cyumweru bitewe n’amasezerano mwagiranye atanditse, n’iyo urebye mu bucukuzi bwa kariyeri na bo ni ba nyakabyizi, nagira ngo mutugaragarize uburyo mukora igenzura muri ibi byiciro kubera ko byagaragaye ko nta mategeko abagenga, abagore bakoramo iyo atwise bamubwira ko ahagaritswe hagakomeza abandi, hari ibibazo byagiye bigaragara.”
Depite Mukamana Alphonsine yavuze ko ubugenzuzi bukorwa bugera ku bakora imirimo izwi no mu bigo bifite aho abikorera nyamara umubare munini ari uw’abakora imirimo itanditse.
Ati “Abakora imirmo itanditse cyangwa se ubushabitsi butanditse bagera kuri 90.3% ukareba ugasanga ni benshi kandi bari hirya no hino hanyuranye n’iyo urebye ubona abagenzuzi b’umurimo ahantu basura ni abantu baba bazwi bakorera ahantu ku buryo wamusura ugasanga akorera ahantu heza bijyanye n’uburenganzira bw’abakozi ibitubahirizwa akaba yabereka ko bitubahirizwa ariko abakora imirimo itanditse bakorera ahantu hatandukanye bashobora no kudakora buri munsi bagakora igihe runaka ikindi gihe ntibakore.”
Imibare ya NISR yo mu gihembwe cya kane cya 2024 igaragaza ko mu Banyarwanda 8,4 bari mu kigero cyo gukora, miliyoni 4,6 ari bo bari bafite akazi mu Ugushyingo 2024, mu gihe miliyoni 3 bo batari mu kazi kandi ntibabe no mu bagashakisha.
Nk’ubu mu Banyarwanda bafite akazi, 80% bafite ubumenyi bw’ibanze (basic education) cyangwa munsi yabwo, abafite ubumenyi buringaniye (intermediate) n’abafite ubumenyi buteye imbere (advanced), bakaba munsi ya 20%.
Mu nzego zirimo nk’ubuhinzi buza imbere mu gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, abagera kuri 98% bafite ubumenyi bw’ibanze cyangwa uburi munsi yabwo. Mu rwego rw’inganda, uyu mubare uri kuri 78% mu gihe mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uyu mubare uri kuri 80%, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda (REU, No23) ibyerekana.

Depite Uwiringiyimana Philbert yavuze ko ingamba Mifotra ifite zigaragara nk’izakemura ibibazo by’imirimo yanditse ariko itanditse ntizikoreho.
Ati “Yatugaragarije ingamba zitandukanye ariko ubona zakora ku bakora mu mirimo yanditse kuruta uko zakora mu mirimo itanditse. Mu gihe ufite abantu bari mu kazi 90,3% bari mu mirimo itanditse bivuze ngo akazi bari gukora ntabwo kabafasha neza kwiteza imbere ni cyo kibazo gihari.”
“Yatubwira uburyo bwo kunoza uru rwego rw’imirimo itanditse kugira ngo nibura iyi 90,3% igabanyuke. Tuvuge nk’abantu bakora akazi k’ubufundi n’ababafasha bamwe bakora bagahemmbwa ku munsi, ba nyakabyizi. Ni ukuvuga ngo umuntu wa nyakabyizi arakora umwaka wa mbere, uwa Kabiri ukabona abisaziyemo ugasanga ageze mu myaka yo kutagira imbaraga yarakoreye amafaranga menshi yagombye kuba yaramugiriye akamaro.”
Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu guhuza abakozi bo mu mirimo itandukanye n’abakoresha babo ku buryo bagirana amasezerano rusange agamije kunoza iyo mirimo ku buryo igirira akamaro abayikoramo.
Ati “Aho tuzashyira imbaraga ni ukuvana abantu muri iyo mirimo itanditse bakajya mu yanditse kuko uri mu mirimo itanditse ni we uba ufite ibyago byinshi byo kugwa muri ibyo bibazo na ho ufite akazi kazwi kanditse ibyo bibazo biragabanyuka.”
“Muri gahunda harimo kuzamura bigaragara umubare w’abantu bafite amasezerano y’akazi yanditse aha tukaba tugiye gushyira imbaraga mu byo twatanzeho urugero cyane cyane nko mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’amasezerano rusange, aho usanga abakozi n’abakoresha bafite amasezerano arenga ibyo kuvuga gusa ngo amasezerano aranditse bafite n’umushahara uyu n’uyu ahubwo ashyira hamwe ibyo bakeneye kugira ngo bakore batekanye.”
Amategeko yemerera umukoresha n’umukozi kugirana amasezerano yanditse cyangwa atanditse yose agategeka buri ruhande kubahiriza ibiyakubiyemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!