00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batabarije abana bafite indwara zidakira n’abavukira mu magereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 13 Ukwakira yasabye Minisiteri y’ubuzima gushyiraho byihuse iteka rigena uko abana barimo abafite indwara zidakira bahabwa ubufasha bwihariye na leta nk’uko biteganywa mu ngingo ya 20 y’itegeko ryo mu 2018 rigenga ibyo kurengera umwana.

Abadepite kandi basabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kwihutisha gushyiraho amateka ateganywa mu ngingo ya 16 na 17 by’iri tegeko.

Ingingo ya 16 igena ko umwana udafite umuryango ahabwa umuryango umurera ariko ko iteka rya minisitiri ari ryo rigena uburyo bikorwamo naho iya 17 ikavuga ibyerekeye gushyira umwana mu kigo cyakira abana aho igena ko umwana ashyirwa mu kigo mu gihe adafite umuryango cyangwa mu gihe aba atarabona umuryango umurera.

Iyi ni imwe mu myanzuro Inteko yafashe ubwo yahuraga hashingiwe kuri raporo yakozwe na komisiyo ishinzwe ubumwe, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yakoze nyuma yo gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo kurengera umwana nk’uko Newtimes yabitangaje.

Ubusanzwe amateka afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ashyirwaho mu mezi abiri nyuma y’uko itegeko ritangazwa mu igazeti ya leta ariko aya mateka amaze imyaka itatu atarashyirwaho.

Depite Farancis Karemera akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside, yavuze ko ibiteganyijwe muri izi ngingo bitashyizwe mu bikorwa bitewe n’uko ayo mateka atari ahari.

Depite Frank Habineza yavuze ko abana batagira ababyeyi cyangwa abavukiye mu magereza bajyanwaga mu bigo by’imfubyi none ubu bikaba byarakuweho.

Depite Aimée Sandrine Uwambaje yibajije icyashingiweho mu gushyira abana mu miryango yemera kubakira mu gihe iteka rigena uko bigomba gukorwa ritarashyirwaho.

Abadepite bavuze ko hakozwe byinshi mu kurengera uburenganzira bw’abana harimo no kwita ku mikurire yabo ariko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego.

Abadepite bavuze ko abana bavukira muri gereza bajyaga bashyirwa mu bigo byakira impfubyi none ubu byarafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .