00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yahawe amezi atandatu yo kwihutisha politiki y’itangazamakuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 April 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye ibiro bya Minisitiri w’Intebe kwihutisha politiki y’itangazamakuru iri kuvugururwa, bigakorwa mu mezi atandatu gusa.

Byagarutsweho kuri uyu wa 28 Mata 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere y’umwaka wa 2023/2024 na gahunda y’ibikorwa ya 2024/2025.

Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2024 bwagaragaje ko igipimo cy’ubushobozi n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru ari cyo cyaje inyuma aho buri kuri 60,7%.

Mu isesengura rya komisiyo, byagaragaye ko rifite ikabazo cyo kutagira Politiki yo kugenderaho n’umurongo unoze w’aho ribarizwa n’inzego za Leta zirireberera.

Mu buryo bwihariye, ibitangazamakuru byigenga bifite ikibazo cy’igiciro cyo gukodesha buri kwezi iminara, gihanitse ugeraranyije n’umusaruro biba byagezeho, bityo bikagira ingaruka yo kuba ibyinshi binanirwa ndetse bimwe bigafunga imiryango.

Perezida w’iyo Komisiyo, Nabahire Anastase, yagaragaje ko ibyo bibazo byinshi biri mu itangazamakuru bizakemurwa na politiki nshya irigenga iri kuvugururwa.

Visi Perezida wa Komisiyo, Debonheur Jeanne d’Arc, yagaragaje ko mu myanzuro yabo harimo gusaba Minisitiri w’Intebe kwihutisha iyo politiki y’itangazamakuru kandi bigakorwa bitarenze amezi atandatu.

Depite Tumukunde Hope yashyigikiye uwo mwanzuro yemeza ko itangazamakuru rifite ibibazo bikomeye ariko yizeye ko bigiye gukemuka.

Ati “Nshyigikiye imyanzuro cyane cyane uyu uzahabwa Minisitiri w’Intebe kuko Itangazamakuru risa n’iryaheze hagati nk’ururimi, ndumva rero bizakemukira hariya byoherejwe.”

Ubwo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, aheruka mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye ko Abadepite bakora ubuvugizi iyo politiki ikihutishwa kuko yitezweho kunoza umwuga w’itangazamakuru.

Muri iyo politiki harimo ingingo zigaruka ku bushobozi bw’itangazamakuru bujyanye n’ubumenyi n’imibereho, hakazamo n’ibijyanye n’itegeko rivuguruye rigenga urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Harimo kandi ingingo igaruka ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’izindi zigaruka ku ikoranabuhanga rishya n’ubuhuzabikorwa mu itangazamakuru ryo mu gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje ko uwo mwanzuro uzashyikirizwa Minisitiri w’Intebe, ibijyanye n’iyo politiki nshya y’itangazamakuru bikihutishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .