Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe gukemura ikibazo cy’imicungire mibi ya BDF

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite basabye Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, gukurikirana ibibazo byagaragaye mu buyobozi ndetse no mu mikorere y’Ikigega cy’Ingwate, BDF, ndetse n’imikoranire yacyo n’abo cyashyiriweho gufasha, kugira ngo harebwe ko gikora ibyo cyashyiriweho.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yo ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, yigaga kuri Raporo ya Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC), hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Iyi raporo yagaragaje icyuho cyagaragaye mu micungire y’Ikigega cy’Ingwate cyashyizweho mu 2011 mu gufasha imishinga mito n’iciriritse ku kibazo cyo kutabona ingwate ihagije kugira ngo ibone inguzanyo mu bigo by’imari.

Politiki ya Leta yo gufasha imishinga mito n’iciriritse isobanura ko ari imishinga itarengeje miliyoni 75 Frw y’igishoro, miliyoni 50 Frw y’ayo yinjiza ku mwaka, ndetse itarengeje abakozi 100.

Gusa Raporo igaragaza ko BDF yatanze inkunga ingana na miliyari 25,1 Frw, ku mishinga minini 217, bitandukanye n’intego yayo yo gufasha imishinga mito n’iciriritse. Ayo angana na 51% y’amafaranga iki kigega cyatanze yose kuva mu 2011 kugeza 2019.

Muri iyi Nteko Rusange yo ku wa 12 Ugushyingo, Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko uku kunyuranya n’icyo BDF yashyiriweho igatera inkunga imishinga minini, basanze byaratewe ahanini no kutumva inshingano za BDF.

Yagize ati “Niba ikigega cyarashyiriweho gushyigikira imishinga mito n’iciriritse, hanyuma kikaba cyarafashije ibigo binini harimo n’ibikomoka mu mahanga, uko ni uguhusha intego yayo.”

Iyi nteko rusange y’Abadepite yanzuye ko ibi bibazo bivugwa muri BDF, Minisitiri w’Intebe agomba kuba yabikemuye bitarenze amezi atandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .