Abadepite basabye ivugururwa rya LABOPHAR yakoreraga imiti mu Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Minisiteri y’Ubuzima kuvugurura LABOPHAR, uruganda rwahoze rutunganya imiti ndetse rwifashishwaga n’abiga Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda.

LABOPHAR yahoze mu bigo bikomeye byakoreraga mu Mujyi wa Huye. Ni yo yahinduwemo Ishami rikora imiti mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC/ Medical Production Division).

Mu mpera ya 2000, Cooperation Technique Belge (CTB) yateye inkunga Labophar yo kubaka no gusana inyubako zayo ndetse itanga imashini zigezweho zikora imiti mu rwego rwo gukoramo uruganda rw’imiti.

LABOPHAR yakoraga imwe mu miti u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza mu nganda zo hanze. Mu 2011 nibwo yahurijwe hamwe n’ibindi bigo byari bifite aho bihurira n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima.

Nyuma y’ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Labophar yakoraga imiti yahinduwe MPD (Medical Production Division) naho Camerwa yatumizaga imiti hanze ikanayikwirakwiza mu gihugu iba MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), zombi uko ari ebyiri zikora bimwe.

Mu 2011 ubwo LABOPHAR yashyirwaga muri RBC yari ifite intego ko yajya itanga imiti ku kigero cya 11% ariko mu 2018 igenzura ryerekana ko yakoraga ku kigero cya 0.8%.

Abadepite bavuze ko LABOPHAR ititaweho cyane ko yagize igihombo cya miliyoni 300 Frw y’ibikoresho byavaga hanze bitagikoreshwa.

Babigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2020, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2018/2019.

Depite Ruhakana Albert yavuze ko iki kibazo cyo mu ruganda rwa LABOPHAR gikeneye guhabwa umurongo.

Ati "Ngarutse nsaba ko komisiyo niba ibyemeye, iki kibazo kigaragara mu ruganda rwa LABOPHAR kijye kuri gahunda maze igihe Minisitiri w’Ubuzima igihe azaba yatumiwe azagisobanure.’’

Yavuze ko inshuro nyinshi bagerageje kubaza basubizwaga ko hategerejwe ubushobozi bwo kugira ngo urwo ruganda rukore.

Ati "Inshuro twagiye tubaza impamvu ki rudakora, batubwiraga yuko nta buryo ndetse bategereje abashoramari. Iyi myaka yose yagaragaye muri raporo ko idakora bagaragazaga ko nta bashoramari, wasubirayo uwo yakubwiye ugomba kuza kurugura akakubwira abandi bagomba kuza kuhakorera. Bigaragaza ko n’abahari nta cyerekezo bafite cya ruriya ruganda.’’

Yavuze ko magingo aya uruganda rutagikora kandi rwari rufitiye akamaro abiga muri kaminuza kuko ariho bimenyererezaga.

Ati "Uruganda rwa LABOPHAR rwabaye ishyamba, ntirugikora ndetse n’imiti yakorwaga n’Abanyarwanda, yari n’ahantu abanyeshuri bimenyererezaga ku biga Farumasi, Ubuvuzi n’ibijyanye n’Ubutabire, none uyu munsi ururebye ruteye agahinda.’’

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko LABOPHAR n’ibikoresho biyirimo byashyizwe mu mitungo idakoreshwa.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima ntabwo twayitumije kuri iki kibazo ariko iriya LABOPHAR wavugaga ndetse n’ibikoresho biyirimo biri mu cyiciro cy’imitungo idakoreshwa.”

Akomeza ati "Imitungo idakoreshwa rero twasanze nka komisiyo dukwiye gukomeza kubikurikirana. Muri kwa gukomeza kubikurikirana rero n’iyi LABOPHAR izazamo kandi n’amakuru mwaduhaye twayashimye azadufasha gusesengura no gucukumbura ibibazo biyirimo. Hanyuma igihe tuzaba tugaragaza ku cyo twakoze ku mitungo idakoreshwa, iyi LABOPHAR nayo ntizaburamo.’’

LABOPHAR yari mu 2013 yari igeze ku rwego rwo gukora imiti 32 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda ariko ubu nta muti n’umwe igikora.

LABOPHAR yifashishwaga cyane n'abanyeshuri ba Kaminuza biga ibijyanye n’Ubuvuzi ariko ubu ntigikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .