Abadepite basabye guverinoma kugabanya ikiguzi cyo gupimisha ADN

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagaragaje impungenge ku biciro byo gupimisha uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu (ADN), muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), basaba guverinoma gushaka uko byagabanywa.

Ibizamini bya ADN bipimwa hagamijwe guhuza umwana na nyina, Se cyangwa abandi bafitanye isano. Hanahuzwa kandi umuntu n’ahabereye icyaha.

Kuri uyu wa Mbere abadepite nibwo bagaragaje impungenge ubwo Inteko Rusange yabo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngendo yakoreye mu turere tumwe tw’igihugu mu rwego rwo kumenya no kugenzura bimwe mu bikorwa by’inzego z’umutekano.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera yatangiye gukora muri Kamena 2018, ikizamini kimwe cya ADN igikorera amafaranga 270 000 Frw, akaba ari kimwe cya kabiri cy’ayo bikorerwa mu bindi bihugu nk’u Budage.

Depite Frank Habineza yavuze ko abantu benshi bakeneye gukoresha ibizamini bya ADN bacibwa intege n’amafaranga menshi yo kubikoresha, asaba ko ibiciro byagabanywa.

Yagize ati “Abantu benshi bashaka serivisi muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, bakomeje guhura n’ikibazo cy’igiciro kiri hejuru cyo gupimisha ADN, bikaba ari inzitizi ku bantu benshi bifuza iyo serivisi”.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Mukandera Iphigénie, yavuze ko nubwo ibiciro bikiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwa bamwe mu banyarwanda, igiciro cyo gupima ADN cyumvikana bigendanye n’ibiciro by’ibikoresho byifashishwa muri laboratwari.

Ati “Ibikoresho byifashishwa muri laboratwari birahenze ku buryo binagoye kwagurira serivisi mu bice bitandukanye by’igihugu. Gusa ariko abaturage bashaka serivisi zo gukoresha ibizamini bya ADN barazibona”.

Yakomeje avuga ko kuba mu Rwanda hari laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera byagabanyije igihe n’amafaranga byatwaraga kugira ngo ADN ikorwe mu gihe byasabaga kubikoresha mu mahanga.

Abadepite bagaragaje ko kuba ADN idapimirwa mu bindi bice bitandukanye by’igihugu ari imbogamizi. Kugeza ubu laboratwari imaze gukora ibizamini bya ADN birenga 8000.

Muri serivisi zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera harimo no gupima ADN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .