Abadepite banze ko iminsi yo gusubiza umukozi wasabye gusezera akazi igirwa 60

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Abadepite basabye ko iminsi yo gusubiza umukozi wanditse asaba gusezera mu kazi yaguma ari 30 aho kugirwa 60 nk’uko biri mu mushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Ubusanzwe umukozi wa Leta usabye gusezera burundu ku kazi agomba kuba agumye ku mirimo ye kugeza igihe amenyesherejwe icyemezo cyerekeranye n’ibyo yasabye.

Icyakora, iyo hashize igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye umunsi umuyobozi ubifitiye ububasha yaboneyeho ibaruwa ibisaba, kandi umukozi atarasubizwa mu nyandiko, gusezera burundu ku kazi bifatwa ko byemewe.

Mu mushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, umukozi agomba gutegereza iminsi igihe cy’iminsi 60 aho kuba 30 yari isanzweho.

Abadepite babajije Komisiyo y’imibereho myiza mu mutwe w’Abadepite, impamvu iminsi yakubwe kabiri, bagaragaza ko ari igihombo ku bakozi ndetse n’abakoresha bityo bikwiye kuguma uko byari bimeze.

Depite Jean Pierre Hindura yabajije impamvu gusaba gucukura amabuye y’agaciro bitarenza iminsi 30, kwandikisha ikigo ntibirenge amasaha make ariko umukozi wa leta wifuza gusezera akazi bikaba iminsi 60.

Ati “Iminsi 60 kuyirekeramo twaba duteye ikibazo ku mukozi n’umukoresha kuko umukozi iyo ajya kwandika asezera burya aba yarasezeye kera [...] ashobora no kwangiza byinshi kurusha”.

Yakomeje agira ati “Ndibaza ko iminsi 30 ihagije. Leta izamuhemba amezi abiri kandi mu mutwe we yaramaze gusezera byararangiye na we agume mu gihirahiro atazi ibyo ategereje”.

Depite Mukabalisa Germaine yongeyeho ko gutanga iminsi 60 ngo umukozi wasabye gusezera akazi asubizwe, bizabangamira cyane abashaka kujya kongera ubumenyi.

Ati “Umukozi ubonye ishuri, ubwo mu minsi 60 ntiyasanga amasomo ya mbere arangiye. Ubu se uyu mukozi uzamubwira ngo turakwemereye, agende asange ibizamini byaratangiye, ubu busabe bumumariye iki?”.

Depite Muhongayire Christine uyobora Komisiyo y’imibereho myiza mu mutwe w’Abadepite, yavuze ko ubundi iyi minsi 60 ari ntarengwa kuko umuntu ashobora no kwandika agasubizwa mu munsi umwe, mu cyumweru kimwe, mu kwezi kumwe ariko barebye mu gihe haba hari impamvu zatuma umuntu wasabye atahita asubizwa.

Ati “Icya mbere twararebye turavuga ngo hari umuntu ushobora kubona afite ibyo akeka mu kazi ko bishobora kumukurikiranwaho akaba yahita yandika asezera”.

Yakomeje avuga ku bakozi bashyirwaho n’inama y’abaminisitiri, aho hari ushobora kwandika asezera uyu munsi nk’inama y’abaminisitiri yarateranye ejo, nta yindi izaterana muri uku kwezi bikaba byagorana kumufataho icyemezo.

Ati “Byose ni ukugira ngo muri iyi minsi habe habonetse umwanya wo kwitegura kugira ngo basezerere umukozi”.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa, yavuze ko mu gutorera iyi ngingo hajyamo ubugororangingo bw’uko gusubiza umukozi wanditse asezera byaba iminsi 30. Abadepite bayitoye ni 67 hifashe babiri n’imfabusa imwe.

Depite Muhongayire (ibumoso) yavuze ko mu byatumye iminsi yo gusubiza umukozi wasabye gusezera akazi igirwa 60 ari ukugira ngo haboneke igihe cyo gukurikirana uwaba hari icyo akekwaho
Abadepite bavuze ko iminsi yo gusubiza umukozi wasabye gusezera akazi ikomeza kuba 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .