Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo y’ingendo z’Abadepite mu gihugu, zakozwe hagamijwe kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025 A cyatangiye, banifatanya n’abaturage mu muganda.
Mu bibazo basanze mu bahinzi harimo ibya koperative zihinga umuceri zibura abakiliya bawo bigatuma bawutindana mu bubiko.
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko nubwo umuceri wera mu Rwanda uhanganye n’uva mu mahanga, hari n’ikindi kibazo cy’umuceri wera mu bihe bitandukanye ku buryo igiciro gishyirwaho kitubahirizwa ku miceri yose iba iri mu bubiko.
Ati “Umuceri wo mu gihugu ntabwo werera rimwe. Iyo hagiyeho rero igiciro ku mwero, birengagiza wa muceri weze mbere bityo gushyiraho igiciro cy’umuceri rero n’uwo mu gihugu, hakwiye kwitabwa kuri wa muceri wera mbere ndetse na wa muceri uba wereye ku gihe cy’isarura abo bahinze na bo bakabasha kubona uko bisanga muri icyo giciro cyagiyeho.”
Depite Odette Uwamariya we yagaragaje ko basanze hari abagurirwa umuceri na ba rwiyemezamirimo bagatinda kubishyura cyangwa bakabasaba inyemezabuguzi za EBM nyamara ari abahinzi basanzwe, bigatuma basoreshwa.
Ati “Twanabonye ikibazo gikomeye aho iyo babaguriye umusaruro babasaba gutanga inyemezabuguzi ya EBM kandi ari abahinzi basanzwe bigatuma bacibwa imisoro. Twabasaba gukemura ikibazo cy’umusaruro w’abaturage ufatirwa na ba rwiyemezamirimo ntibishyurwe cyangwa bagatinda kwishyurwa no gukemura ikibazo cyo kubaka EBM.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Uwineza Beline yavuze ko ikibazo cy’abahinzi basabwa EBM batakigiye mu mizi ku buryo cyakomeza gukukiranwa bikazashakirwa igisubizo kirambye.
Mu myanzuro yafashwe harimo usaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gukemura mu kwezi kumwe ikibazo cy’ibiciro by’umuceri uhingwa mu Rwanda.
Usaba iyi Minisiteri “Kugaragariza umutwe w’Abadepite gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abahinzi b’umuceri babura isoko ryawo, birimo ikibazo cy’igiciro cy’umuceri uhingwa mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n’icy’umuceri uturuka mu mahanga, hagakurikiraho ikibazo cya ba ryiyemezamirimo bagura uwo musaruro ariko na bo ntibawubonere isoko, bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.”
Mu mezi make ashize umuceri wari waraheze ku mbuga aho umwe wari waratangiye no kuhangirikira nyuma uza kugurwa n’Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bugaragaza ko uzagaburirwa abanyeshuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!