Abadepite bagaragaje impungenge ku mushinga w’uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bagaragaje impungenge ku mushinga w’uturere tugize Intara y’Amajyepfo wo kubaka uruganda rutunganya ikigage n’ubushera.

Mu mwaka wa 2011 nibwo sosiyete ihuriweho n’uturere tugize Intara y’Amajyepfo, SPIC (Southern Province Investment Corporation) yatangije umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya ikigage n’ubushera.

Uru ruganda rugomba kubakwa i Runda mu Karere ka Kamonyi, rwari rwarateganyirijwe inyungu rugomba kujya rutanga buri mwaka uhereye mu 2011 ukageza mu 2015.

Buri karere kagombaga kugira amafaranga gatanga muri uwo mushinga ugomba gutwara miliyari imwe. Kugeza ubu uruganda ntiruratangira gukora.

Kuri uyu wa Mbere ubwo akarere ka Nyamagabe kitabaga PAC kisobanura ku mikoreshereze mibi y’imari ya Leta, kabajijwe aho umushinga w’uruganda rw’ikigage ugeze.

Depite Izabiriza Marie Médiatrice, yavuze ko hari ikibazo cy’uko uturere twagiye dutanga amafaranga muri uwo mushinga ariko ntidukurikirane ngo tumenye icyo ayo mafaranga ari gukora mu gihe uruganda rutaratangira.

Yakomeje avuga ko hatanagaragajwe niba uwo mushinga uzashoboka dore ko nta handi hazwi harubakwa uruganda rukora ikigage.

Yagize ati “Ni umushinga wa mbere tugiye kumva bwa mbere w’ikigage, ese hari ubushakashatsi mwakoze , hari ahandi mwabonye uyu muhsinze wakunze kugira ngo mutwizeze ko ko bizunguka ?.”

Meya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko uwo mushinga awufiteho amakuru make, gusa yizeza ko uruganda rwuzuye.

Yagize ati “Ubu inzu yaruzuye n’imashini zashyizwemo . Imashini n’aho zigomba kuba hamaze kuzura hariya Bishenyi, uruganda rurahari ibikoresho byagezemo.”

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bibabaje ko ubuyobozi bw’akarere butanga imigabane muri SPIC ariko bukaba budafite amakuru ku bikorwa biva muri iyo migabane, yibaza niba igihe bahombye cyangwa bungutse byo bazajya babimenya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwijeje ko amafaranga bwashoye bwizeye ko azunguka uruganda rw’ikigage nirutangira gukora.

Biteganijwe ko uru ruganda ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 12 ku munsi by’ ikigage gisembuye n’ubushera.

Ku ikubitiro uru ruganda ruzakoresha abakozi 24 bahoraho. Byari biteganyijwe ko nirumara kuzura icupa rimwe ry’ikigage rizajya rigura amafaranga y’u Rwanda 200.

Uwo mushinga wo kubaka uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo ugamije kuzamura ubukungu bw’abaturage ndetse no guca inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Umushinga wo kubaka uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo ugamije kuzamura ubukungu bw’abaturage ndetse no guca inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .