Abadepite bagaragaje ibibazo bikiri mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, bagaragaje ko hakiri imbogaminzi n’ibibazo byinshi mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zihabwa abaturage.

Byagaragajwe kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga udushya, Ingabire Paula, yitabaga iyi kominsiyo kugira ngo asobanure ku bibazo Komisiyo yabonye ubwo yajyaga mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Iyi komisiyo yagiye ihura n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyerekeye ikoranabuhanga ndetse no kuganira n’abaturage, mu rwego rwo kureba ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’uko bikoreshwa mu gutanga serivisi zigezwa ku baturage.

Mu bibazo abadepite basanze bigikoma mu nkokora itangwa rya serivisi z’ikoranabuhanga harimo ibiciro byakwa abasaba serivisi z’ikoranabuhanga bavuga ko bikiri hejuru.

Perezida w’iyi komisiyo, Depite Nyabyenda Damien yagize ati “Hari abatanga serivisi z’ikoranabuhanga baba mu dusanteri tw’ubucuruzi, abazitanga bashyiraho ibiciro bishakiye. Ahanini izi ni za serivisi muri gushishikariza abantu kwikorera muri ya gahunda ya ‘byikorere.”

Depite Ndangiza Madina we yavuze ko hari abaturage batarasobanukirwa neza imikorere n’imikoreshereze ya internet.

Depite Mukobwa Justine yagize ati “Iyo ugiye ukaganira n’abantu usanga ni byiza ko hari serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko ubona abaturage batarateguwe. Bumvise ngo ibyakorerwaga ku Murenge bikoresheje impapuro bigiye kujya bikoreshwa ikoranabuhanga.”

“Akabyumva atyo gusa, akanabimenya ari uko akeneye serivisi runaka. Nkeka ko hatabayeho uburyo bwihariye bwo gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanurirwe uko ibintu bihindutse n’uburyo bigiye kujya bikorwa.”

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abadepite ni icya internet ikunze kuba nke by’umwihariko mu gihe abaturage bari gushaka ibyangombwa ku bwinshi.

Depite Dr. Mbonimana Gamariel yagize ati “Ugasanga serivisi iratangwa ariko bafite ikibazo cya internet, yewe na hano mu Mujyi wa Kigali hari igihe umuntu agenda agasaba serivisi bakamubwira ko internet yabuze ngo nagende aze kugaruka.”

“Ubundi usanga binubira ikoranabuhanga kandi mu by’ukuri cyari igisubizo ariko ibibazo abaturage bahura nabyo bigatuma bavuga ko bibavuna.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya ivuga mu Rwanda hari ibyumba mpahabwenge 262 bitangirwamo izi serivisi, birimo ibyashyizweho na leta n’iby’abikorera.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Muhizi Bagame Innocent yavuze ko gahunda yo korohereza abaturage kubona serivisi z’ikoranabuhanga ikomeje gushyirwamo ingufu.

Muhizi yavuze ko muri gahunda ya One Government network hashyizwe imbaraga mu kugeza imiyoboro ya internet hirya no hino mu bigo bya leta.

Kugeza ubu ibigo 1000 birimo utugari 616, bimaze gushyirwamo imiyoboro ya internet ya 4G, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ibindi bigo 1000 bizagezwamo iyi miyoboro.

Minisitiri Ingabire yavuze ko kugeza internet hirya no hino mu gihugu ariko bigomba kujyana no kongera umubare w’abaturage bayikoresha.

Abadepite bagaragaje ko mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga hakirimo ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza