00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EALA bagiye guteranira i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bagiye guhurira mu Rwanda, mu mirimo y’Inteko rusange izatangira kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira, igasozwa ku wa 5 Ugushyingo 2022.

Ni imirimo izaba iyobowe na Perezida wa EALA, Martin K. Ngoga, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa EALA bwatangaje ko "biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azageza ijambo kuri iyi nteko ku wa 1 Ugushyingo 2022."

Biteganyijwe ko muri iyi minsi hazasuzumwa imishinga itatu y’amategeko irimo Umushiga w’itegeko rigena ingengo y’imari, Umushinga w’itegeko rigenga imicugire ya za gasutamo n’Itegeko rijyanye na komisiyo ikurikirana ibikorwa bya EAC mu bijyaye n’ubukungu.

Bitegaywa kandi ko muri ibyi byumweru bibiri hazasuzumwa raporo zitandukanye zatazwe na komisiyo z’inteko ishiga amategeko.

Harimo raporo ya komisiyo ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane ku bijyanye n’ingamba z’ibihugu mu kugenzura umutekano w’abantu n‘ibintu mu ngendo mu biyaga bya Victoria na Tanganyika, na raporo ku kugeza ubuvuzi kuri bose muri EAC, by’umwihariko mu bijyaye n’icyorezo cya Sida.

Abadepite ba EALA ku cyicaro cyayo i Arusha muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .