00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bishimiye ingendo za RwandAir zerekeza i Goma

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Abakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bishimiye kuba RwandAir yaratangije icyerekezo gishya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma, bagaragaza ko bigiye kuborohereza mu bucuruzi bwabo.

Icyerekezo cyo mu Mujyi wa Goma cyatangijwe ku mugaragararo ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, kiba icyerekezo cya gatatu RwandAir igiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma ya Lubumbashi na Kinshasa.

Abacuruzi batandukanye bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baganiye na The New times bagaragaje ko bishimiye icyerekezo gishya RwandAir yatangije kandi ko kigiye kuba izingiro ry’iterambere no kwagura ubucuruzi bwabo.

Umunye-Congo, Patrick Nzoloka, yagaragaje ko bizafasha abashoramari kugera mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho RwandAir igera.

Yagize ati “Mpora njya i Dubai nyuze i Addis Ababa, ni ubwa mbere nari nkoze urugendo ruva Goma nerekeza i Kigali. Hamwe n’iki cyerekezo gishya bizatworohera gukora ingendo, ku giciro cyo hasi kandi tubone na serivisi nziza. Kuva i Kigali ujya i Goma mu modoka byatwaraga amasaha atanu cyangwa atandatu ariko ubu bigiye kujya bitwara iminota 30 gusa.”

Umuhinde ukora ubucuruzi, Khan Javed, yishimiye ko kuba hagiyeho iki cyerekezo gishya bizamugabanyiriza igihe byatwaraga ari mu nzira n’imodoka, kandi ko umutekano we uzaba wizewe cyane ko iyo ari mu mudoka ataba yizeye umutekano w’ibicuruzwa bye.

Uyu Mujyi wa Goma ni umwe mu ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 670, uhahirana cyane n’u Rwanda kuko uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu.

Sangwa Marie Claire, yashimangiye ko kuba abavuye mu Mujyi wa Goma batazongera kugorwa n’urugendo rwo ku butaka bizatuma abasura u Rwanda barushaho kuba benshi.

Ati “Mbere abagenzi bavuye i Goma bari bafite inzira imwe yo kugera i Kigali, byasabaga kuza mu modoka gusa. Kugeza ubu umubare munini w’abatuye Goma bakoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahaga cya Kigali mu ngendo. Bizorohera abakiliya bacu bitabasabye ya masaha bakoreshaga.”

Uretse koroshya ingendo ariko abacuruzi bagaragaza ko bizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane ko icyerekezo Kigali-Goma cyibaye icya gatatu RwandAir ishyizeho muri RDC.

RwandAir ikomeje kwagura amarembo binyuze mu gutangiza ibyerekezo bishya by’ingendo mu bihugu binyuranye by’umwihariko ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko mu Ukuboza uyu mwaka izatangiza ingendo zigana i Doha muri Qatar.

Abacuruzi bagaragaje ko bishimiye icyerekezo gishya cya RwandAir kigana i Goma
Ingendo ziva i Kigali zerekeza i Goma ziteganyijwe kabiri mu cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .