Abacuruzi bategereje icyemezo cya Tanzania ku kibazo cya kontineri zisaga 2000 zaheze ku cyambu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Rwanda bakomeje gutegereza igisubizo kuri kontineri zisaga 2000 zaheze ku byambu muri Tanzania na Kenya, ndetse hari impungenge ko zishobora gutezwa cyamunara niba hatabonetse igisubizo.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu Bushinwa ahaturuka ibicuruzwa byinshi byo mu Rwanda hadutse icyorezo cya Coronavirus, bituma ibikorwa hafi ya byose bifungwa, harimo n’abohereza bakanakurikirana ibicuruzwa.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko muri icyo gihe hari kontineri zari zaturutseyo, zagera ku byambu ntizibashe kuhava kuko abohereje ibicuruzwa bo mu Bushinwa n’ahandi batinze kohereza impapuro zifashishwa muri gasutamo, ngo ibicuruzwa bibashe gukomeza urugendo.

Ikindi kibazo cyabayemo ni uko ibicuruzwa byageze ku byambu abanyarwanda barinjiye muri Guma mu rugo kubera Coronavirus ubucuruzi bugahagarara, ntibabashe gukora ngo babone amafaranga yo gukura ibicuruzwa ku byambu.

Kugeza ubu ku cyambu cya Dar es Salaam hari kontineri z’abanyarwanda zigeze hafi ku 2500, mu gihe Mombasa hari 67 gusa.

Hari impungenge ko izo kontineri zishobora gutezwa cyamunara kuko usanga amafaranga zishyuzwa y’ububiko, gasutamo n’ibihano amaze kuba menshi kuruta agaciro k’ibicuruzwa.

Hari amakuru ko inzego zishinzwe ibyambu muri Tanzania na Kenya zishaka kuzarekura iyo mizigo ari uko amafaranga yose asabwa yishyuwe uko yakabaye, mu gihe Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwasabye ko abacuruzi boroherezwa.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yabwiye IGIHE ko ubusabe bwatanzwe muri Tanzania na Kenya butaratanga umusaruro. Avuga ko nta cyizere kiragaragara, gusa “abayobozi hano barabizi kandi barimo kubikurikirana.”

Yakomeje ati “Ni ibintu byo gusaba, iyo babikurikiranye bakunda kubumva bakadufasha, ariko ibyo bimenyekana ari uko nyine babyemeye. Turacyategereje.”

Hari amakuru ko nyuma y’ubusabe bwatanzwe, Tanzania yagaragaje ko yemera ibiganiro ku ikurwaho ry’amafaranga arimo kwishyuzwa kuri izo kontineri ku buryo n’icyemezo gishobora kumenyekana mu cyumweru gitaha, mu gihe uruhande rwa Kenya rwakomeje guceceka.

Gukomeza gutinda kw’ibi bicuruzwa cyangwa kubyishyuza amafaranga y’ibihano by’ubukererwe, bishobora kugira ingaruka ku biciro byabyo ku munsi byageze ku isoko ry’u Rwanda.

Kuwa 22 Kamena 2020, Umuyobozi wa PSF, Stephen Ruzibiza, yandikiye ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Kenya (KPA), ndetse n’ubw’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA), asaba ko hakurwaho biriya bihano.

Ruzibiza yagaragaje ko abatumiza ibintu mu mahanga bakomeje kugorwa n’inzitizi z’icyorezo cya Coronavirus, aho bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona impapuro ziturutse ku batanga ibicuruzwa, amabwiriza mashya ku mipaka ndetse n’imyigaragambyo y’abashoferi yabereye ahitwa Benaco na Maraba.

Yakomeje asaba ko hakurwaho ibihano n’amafaranga by’aho kontineri zibitse [warehouses], amafaranga y’ubukererwe ya gasutamo hamwe n’ayacibwa buri munsi kuri kontineri, nk’uko byemeranyijwe muri EAC.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), na cyo cyandikiye ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro bya Tanzania na Kenya, gisaba ko abacuruzi b’abanyarwanda bakurirwaho ibihano nk’uko byemeranyijwe mu bufatanye mu bucuruzi muri EAC.

RRA yavugaga ko ibihano atari ngombwa kuko abantu bahuye n’ibibazo by’icyorezo cyagwiririye Isi yose, ikibutsa ko abanyarwanda basanzwe bakorana neza, bityo uyu munsi atari bwo bakwiye kubafatirana mu byago ngo babace ibihano.

Kontineri zirenga 2000 ni zo zaheze ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .