Abacuruzi barasaba leta gukaza ingamba zo kurwanya COVID-19 ku buryo Guma mu Rugo itagaruka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli, barasaba guverinoma ko yakaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ku buryo igihugu kitasubira muri gahunda ya Guma mu Rugo, babona ko yagira ingaruka ku bikorwa byabo byari bitangiye kuzahuka.

Amahoteli atandukanye yo muri Kigali kuva ku wa 1 Kanama ubwo Ikibuga cy’Indege cya Kigali cyafungurwaga, yatangiye kubona abakiliya bake ugereranyije n’abo yabonaga mbere y’uko gifungurwa.

Ugenzura ibikorwa bya Great Seasons Hotel iri i Kagugu, Samson Ndayishimiye, yabwiye Rwanda Today ati “Ibintu biri gusubira mu buryo kuva aho ikibuga cy’indege gifunguriwe. Abantu ni bake, bari ku kigero cya 30% ariko hari impinduka.”

Kuva ibikorwa bimwe na bimwe byafungurwa, imibare y’ubwandu bwa Coronavirus ikomeje kwiyongera by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho hari n’amasoko amwe n’amwe yafunzwe nyuma yo kugaragaramo ubwandu.

Mbere y’Inama y’Abaminisitiri iheruka kubera uburyo imibare yazamukaga ku kigero cyo hejuru, abantu benshi bari bafite impungenge ko igihugu cyose cyangwa Umujyi wa Kigali ushobora gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ndayishimiye avuga ko nubwo igihugu kiri kugira umubare munini w’abantu banduye, icyakwishimirwa ari uko gifite ubushobozi bwo kuba cyabamenya.

Mu ngamba zashyizweho zo kuzahura ubukungu, hotel zimaze guhabwa miliyari 43 Frw yo mu Kigega Nzahurabukungu.

Dino Urbani, ugenzura ibikorwa bya Mantis hotel mu Rwanda, yavuze ko ingaruka za Coronavirus zitandukanye urebye kuri buri hotel. Yatanze urugero nko kuri Marina Bay y’i Rusizi avuga ko nka yo kugeza ubu akarere iherereyemo kakiri muri Guma mu Rugo, ariko nka Hotel y’i Nyagatare yo yatangiye kubona ba mukerarugendo.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Kuva ku wa 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga mu gihugu, hamaze kwandura abantu 3843 mu gihe abamaze gupfa bo ari 16.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .